Ngoma: Kubera ibyiza basanze mu murenge SACCO byatumye basaba ko habaho n’utugari SACCO

02Abanyamuryango b’umurenge SACCO wa  Zaza ho mu karere ka Ngoma ubwo batahaga kumugaragaro inyubako nshya biyubakiye bavuze ko umurenge SACCO umaze kubageza kuri byinshi ndetse ngo bifuza ko ibyo byiza byakwegerezwa abaturage bikagera mutugali no mu midugudu.

 Inzu yatashywe ku mugaragaro itwaye miliyoni hafi 27 z’amafaranga y’urwanda. Iyi nzu yubatswe kuburyo bugezweho kandi ifite n’ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ibindi.

 Abavuga imyato umurenge SACCO ni ababashije gukorana nayo maze bakiteza imbere . Habyarimana Epimaki, utuye muri uyu murenge avuga ko yakoranye na SACOO kuva yatangira akayiguzamo amafaranga kandi akishyura neza.

 Undi ni umutegarugore wavuze ko bamugurije ibihumbi 200 nyuma akabyishyura neza akongera agafata andi mafaranga ibihumbi 400 none ubu akaba yariteje imbere akaba yaravuye mu cyiciro cy’abakene akaba ubu ari umukene wifashije.

 Aba bose nyuma yo gusogongera ku byiza bya SACCO hamwe n’abandi basabye ko SACCO zagezwa no mutugali kugirango zigera kuri bose zegereye rubanda.

 Umwe mu  baturage bafashe ijambo yagize ati ”Umve ibyiza by’  Umurenge SACCO ni byinshi pe, ahubwo mbona ibi byiza byagombyr kugera no mu mudugudu rwose turasaba ababishinzwe ko bareba niba bitakunda ngo igere mu kagali bose bayitinyuke bayiyumvemo mu gufata inguzanyo zo kwiteza imbere no kuyibitsamo.”

 Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imiyoborere myiza ,Kirenge Providence, asubiza kuri iki kibazo yasabye aba babonye ibyiza bya SACCO kubikangurira abandi bose kugirango umubare w’abanyamuryango wiyongere ngo kuko ukiri hasi (ni 1/3 cy’abaturage bose batuye umurenge wa Zaza).

Kukijyanye no gushyiraho utugali SACCO yavuzeko  umurenge sacco wa Zaza ugomba kuzajya ujya no mutugali mu rwego rwo gutanga service nziza no kwegereza abaturage service.

 Muri uyu muhango wo gutaha Umurenge SACCO wa Zaza hahembwe abanyamuryango bahize abandi gukorana neza n’iyi sacco aho bahawe matora.

Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 30/05/2013 igizwe n’ibyumba bitandatu, gishe (guchet) ebyiri, icyumba cy’inama n’ubwiherero.

Share Button
Leave A Comment