Nyabihu: Abasenateri barushijeho gukundisha SACCO abaturage bo mu murenge wa Kabatwa

Mu ruzinduko rw’iminsi 3 bagiriye mu karere ka Nyabihu, bamwe mu basenateri bo muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Senat, basuye ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa mu mirenge bari bahisemo yo mu karere ka Nyabihu.

Umurenge wa Kabatwa ni umwe mu mirenge basuye. Uyu murenge ukaba uzwiho ubukungu muri aka karere bitewe n’ubuhinzi bw’ibirayi ugira buteye imbere cyane, ku buryo n’abanyamahanga baza kubirangura muri ako gace.

Baganira n’abaturage,bababaza ibibazo basubiza,haje kugerwa ku kibazo cy’ubwitabire bw’abaturage muri SACCO ndetse n’uburyo babona inguzanyo, n’icyo zibamarira n’icyo bimaze kubagezaho.

Abasenateri  barushijeho gukundisha SACCO abaturage bo mu murenge wa Kabatwa

Baganira n’abasenateri, bamwe mu baturage bagaragaje ko SACCO yabagiriye umumaro bashishikariza n’abandi batayirimo kuyigana

Nyirabarura Alphonsine ni umwe mu baturage muri Kabatwa mu mudugudu wa Rushubi akagari ka Gihogwe mu karere ka Nyabihu. Avuga ko yafashe amafaranga ibihumbi 300 muri SACCO, aya mafaranga akaba yaratumye bavugurura inzu yabo iruzura, none irakodeshwa ikabinjiriza.

Nyuma yo gufata ayo mafaranga, yaje kuyishyura nuko afata andi ibihumbi 500 aguramo isambu. Iyo sambu ayihingamo ibirayi,birera biramwungura. Nyirabarura akaba avuga ko ubu acuruza ibirayi,akaba we n’umuryango we bameze neza,ku buryo bateganya kwagura ubucuruzi bwabo ndetse bagatekereza n’indi mishinga izabateza imbere kurushaho.

Abasenateri bakaba barashimiye abaturage uburyo bitabira SACCO,babashishikariza kugumya gukorana nayo mu rwego rw’iterambere. Basabye abatarayitabira,gushishikarira kuyijyamo ndetse banabasaba kujya bakorana nayo babitsa banaguza,ariko banigira ku bagiye bakorana nayo bagatera imbere,nabo bagaharanira gutera imbere no kwikura mu bukene.

Abaturage b’umurenge wa Kabatwa kandi bakaba barashimiwe cyane n’abasenateri,uburyo bari kwiyubakira inzu isobanutse ya SACCO yabo. Babwiwe ko ari igikorwa cy’ubutwari,banasabwa kuyihutisha kugira ngo bajye bakorera aheza.

Ikindi bashishikarijwe,ni ugukurikirana imitangire y’inguzanyo ndetse no gushishikariza abazifashe kujya bishyurira igihe kandi mu itangwa ry’inguzanyo bagakurikiza amabwiriza abigenga ndetse n’ayo Banki nkuru y’igihugu ibiteganya.

Nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Kabatwa yabivuze,SACCO y’umurenge wa Kabatwa igizwe n’Abanyamuryango 3361,harimo abagabo 2046,abagore 1071, ama koperative cyangwa amashyirahamwe akaba ari 244.

Agaciro k’umugabane kakaba ari ibihumbi 10 ku muntu. Abamaze guhabwa inguzanyo bakaba begera ku 1351, aho inguzanyo nyinshi ziba ari izo mu buhinzi ,mu bucuruzi no mu bwubatsi.

 

Share Button
Leave A Comment