Nyamagabe: Inyubako Indashyikirwa Mushubi Sacco yujuje ngo izafasha mu mitangire ya serivisi nziza.

01

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/06/2013, abanyamuryango ba koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Mushubi “Indashyikirwa Mushubi Sacco” batashye inyubako yo gukoreramo biyubakiye, ikaba yaratwaye miliyoni 14 n’ibihumbi 667 n’amafaranga 866 y’u Rwanda (14,667,866 Rwf).

Urimumahoro Jean Baptiste, perezida w’inama y’ubutegetsi y’indashyikirwa Mushubi Sacco avuga ko mbere bakoreraga mu byumba bibiri bari baratijwe n’umurenge bigatuma batabasha gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, ariko ngo ubu bizeye ko zigiye kurushaho kunozwa.

Ati: “Urumva gukorera ahantu hatoya nk’aho kandi ufite abantu barenga 1500 urumva ko cyari ikibazo. Ariko kuva tugiye kujya mu nyubako nshya twujuje dufite icyizere ko tuzarushaho gutanga serivisi neza kubera ko haragutse n’ibikoresho birakwiye usibye ko tugishakisha n’ibindi”.

Perezida w’inama y’ubutegetsi y’indashyikirwa Mushubi Sacco atangaza ko bagiye kurushaho gukangurira abaturage kwitabira gukorana na Sacco, bakayoboka inzira yo kwizigamira kandi bakanafata inguzanyo bagakora imishinga yabateza imbere.

Abanyamuryango b’indashyikirwa Mushubi Sacco bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo biyubakiye batangaje ko bishimiye intambwe bateye bishatsemo ibisubizo. Aba banyamuryango batanze ubuhamya ko kuva aho batangiye gukorana na Sacco ndetse bakanatinyuka gufata inguzanyo hari intambwe bateye.

Ndakaza Charles, umwe mu bafashe inguzanyo aragira ati : “Sacco yangiriye akamaro kanini cyane. Nabitsagamo udufaranga duke nabona nka bitanu nkajyanayo, naka inguzanyo y’ibihumbi 198, nahise nguramo intama 2 n’ingurube eshatu n’ibiro 80 by’imbuto y’ibirayi. Nabashije kwezamo ibiro 500 njyana ku isoko ndetse nsagura n’ibyo kurya. Ubu ingurube zimaze kororoka zigeze kuri 15”.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye uyu muhango, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogene yasabye abaturage kuyoboka inzira yo gukorana n’umurenge Sacco bakizigamira ngo kuko nta kintu umuntu yageraho ataragitekerejeho mbere ngo yiteganyirize.

Ati: “Intore iravuga ngo ejo ngomba kuhapangira. Niba wakoreye igihumbi umenye y’uko ushobora gufata 300 ukayashyira ku ruhande, ejo ugashyiraho andi, ayo mafaranga ukaba uziko azagwira ukagura itungo, ugatanga mitiweri,… ntabwo wayatoragura nta n’icyo washobora utashoboye kwizigamira”.

Indashyikirwa Mushubi Sacco ifite abanyamuryango 1766 bamaze kwizigamira amafaranga miliyoni 66. Imaze kuguriza abanyamuryango miliyoni 42, mu bazihawe abagore ni 31%, abagabo 60% ndetse n’amatsinda akagira 9% kandi ngo zishyurwa neza nta kibazo.

Share Button
Leave A Comment