Nyamasheke: Abanyamuryango ba SACCO-Karengera biyujurije inyubako yatwaye asaga miliyoni 14 z’amanyarwanda

01Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Karengera mu karere ka Nyamasheke (Dufatanye Karengera Saving and Credit Cooperative DUKASACCO) ku wa gatatu, tariki ya 12/06/2013 batashye inyubako biyujurije ifite agaciro gasaga miliyoni 14 n’ibihumbi 706 by’amanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimye intambwe iyi SACCO yateye iteza imbere abanyamuryango bayo ariko na none asaba abaka inguzanyo kunoza imishinga neza kugira ngo inguzanyo baka ibyare umusaruro babashe no kwishyura.

Iyi SACCO y’umurenge wa Karengera yari ifite umuhigo w’uko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari usozwa wa 2012-2013 yagombaga kuba yujuje inyubako yayo yo gukoreramo. Ni nyuma y’aho yabanje gutizwa inyubako n’umurenge wa Karengera ndetse nyuma ikaza gukodesha, ariko izo nyubako zose yakoreragamo ngo ntizari zikwiriye ikigo cy’imari, nk’uko byasobanuwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya DUKASACCO Nsanzimana Baltheremy.

Iyi nzu yuzuye yubatswe ku misanzu y’abanyamuryango yageze kuri miliyoni 9 naho asigaye ava mu bikorwa bya SACCO.

Kuva DUKASACCO itangiye mu kwezi kwa 11/2009, imaze gutanga inguzanyo zisaga miliyoni 69 n’ibihumbi 239 ariko amaze kwishyurwa akaba asaga miliyoni 40.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abanyamuryango ba DUKASACCO uburyo biyujurije inzu nziza kandi bishingiye ku gaciro kayo n’uko ihagaze abashimira ko batasesaguye umutungo wabo.

Habyarimana yongeye kwibutsa aba banyamuryango ba SACCO ko mu gihe baka inguzanyo bakwiriye kujya bakora imishinga myiza kandi mu gihe bamaze kubona amafaranga bakirinda kuyakoresha ibindi kugira ngo babashe kunguka, bityo bibashoboze no kwishyura umwenda.

Share Button
Leave A Comment