Rubavu: hatashywe inyubako ya mbere y’umurenge Sacco

Inyubako ya Turahumurijwe Sacco y’umurenge wa Bugeshi

Inyubako ya Turahumurijwe Sacco y’umurenge wa Bugeshi

Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu taliki ya 19/6/2013 watashye inyubako yawo Turahumurijwe Sacco yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 115 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya amafaranga yo kubaka inyubako ya Sacco umurenge yavuye muri Sacco ubwayo ariko haba n’ubufatanye n’abaturage kuko imaze kugira abanyamuryango 2377 batangiye gukorana nayo kuva muri 2009.

Umurenge wa Bugeshi n’indi mirenge bihana imbibe nta banki ihakorera kandi kugira ngo bagere kuri banki biraruhanyije kuko nta n’imihanda myiza bafite yo kubageza mu mujyi ahakorera amabanki, bakaba baritabiriye gukorana n’umurenge Sacco no kuwuha imbaraga kugira ngo ubafashe mu iterambere babinyujije mu kubitsa no kuguriza.

Ntacyarutimana Thomas umuyobozi wa Turahumurijwe sacco akaba asaba abaturage gukomeza gukorana na sacco igashobora kongera ibikorwa bibafasha nabo kwiteza imbere kugera aho izatanga ubufasha nka Banki, cyane ko abaturage kubona banki bitaborohera.

Umurenge wa Bugeshi uteye imbere mu buhinzi bw’ibirayi n’imboga abaturage bishimira ko babona aho babitsa amafaranga batagombye kuyibwa, kimwe no kuguza mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame akaba ashimira abaturage b’umurenge wa Bugeshi uburyo bitabira ibikorwa byo kwiteza imbere harimo no kuba bashoboye kuzuza inyubako ya Sacco mbere y’indi mirenge igize aka karere kuko bazi intambwe bashaka kugeraho.

Kuba Turahumurijwe Sacco yarashoboye gutangira imirimo mbere y’izindi zituranye nayo byatumye ibona abanyamuryango baturuka mu mirenge bihana imbibe, nka Mudende, Busasamana na kabatwa umurenge w’akarere ka Nyabihu, iyi sacco kandi ikaba ikoreshwa n’abaturage baturutse mu gice cya Kibumba na Bugumba muri Congo bahegereye ndetse bizeye umutekano mu Rwanda.

 

 

Share Button
Leave A Comment