Rulindo: hatashywe inyubako nshya za SACCOS.

Rulindo:  hatashywe inyubako nshya za SACCOS.

Abaturage bo mu karere ka Rulindo, muri iyi minsi barimo gutaha inzu  zizajya zikorerwamo n’ amakoperative yo kubitsa no kugurizanya, ariyo imirenge sacco,aho batangaza ko kuva imirenge sacco yatangira gukora barimo kurushaho kuba abakire.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/6/2013, hatashywe inzu za saccos zo mu mirenge itatu , ari yo Bushoki, Rusiga, Hamwe na shyorongi.

Nk’uko byagarutsweho n’abaturage batuye muri iyi mirenge bagiye bagira n’uruhare mu kubaka izi nzu, bavuga ko kuba barabashije kwiyubakira inzu zizajya zibika umutungo wabo basanga ari igikorwa gikomeye.

Abanyamuryango b’izi sacco kandi banavuga ko kuva sacco zatangira gukora mu karere ka Rulindo, ubukungu bwabo bwiyongereye biturutse ku mikoranire myiza bagiye bagirana n’imirenge sacco.

Aba baturage bavuga kandi ko kuba babasha kugenda batera imbere uko bwije n’uko bukeye, ngo babikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu, aho  leta  idahwema kubatekerereza.

Bakaba bashimye cyane uburyo leta yatekereje kubegereza sacco, mu gihe bamwe muri bo batabashaga kwizigamira kubera kubura aho babitsa amafranga yabo.

Mukakarangwa fransiska ushinzwe iterambere rya sacco wavuze mu izina ryikigo cy’’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, yashimiye akarere mu bikorwa bikomeye gakora biteza imbere urubyiruko.

Yabwiye abanyamuryango ko ibyo bakoze ari ibikorwa by’indashyikirwa,gusa abibutsa ko kuba inyubako ari nziza bidahagije ,ngo kuko icya ngombwa ari ugukorana neza na za saccos.

Yakomeje abwira abanyamuryango ba za sacco ko batashobora gukira mu gihe badafata inguzanyo kandi bakabasha no kuyishyura.

Yababwiye ko amakoperative agomba kuba ashobora kubyara umusaruro wahindura imibereho yabo,ikarushaho kuba myiza.

Yagize ati”amakoperative akora neza ashobora guhindura imibereho myiza y’abanyamuryango,ngayo  amakoperative twifuza ko yabaho.Kuba inzu zubatse neza ntacyo zimariye abanyamuryango ibyo nta kamaro.nimukore neza ,murebe ukuntu muhindura imibereho yanyu mu gihe gito.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper asabye abanyamuryango ba za sacco zatashywe  muri iyo mirenge ,gukorana neza na za sacco zabo kugira ngo batazihombya kandi nibo bishobora kubagiraho  ingaruka zitari nziza.

Akaba yarangije abizeza ubufatanye n’inkunga izaturuka mu buyobozi bwabo muri iyi gahunda yo kwiteza imbere.

 

Share Button
Leave A Comment