RUSIZI: Abambura ibigo by’imari bongeye guhagurukirwaa

01Abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye bagiranye inama n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka rusizi mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo kimaze gukomerera ibigo by’imari bikorera muri aka karere, aho abayobozi b’ibi bigo ngo bamaze kubona ko ba bihemu bamaze kugwira muri rusizi, ibyo ngo bikaba byahombya ibi bigo mu gihe iki kibazo  kidakurikiranywe neza

Mu karere ka Rusizi ngo hamaze kugaragara amafaranga arenga miriyoni 100 yambuwe ibigo by’imari n’abiswe ba bihemu , gusa nkuko byatangajwe na Habyarimana Marcel Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu ngo ba bihemu bagiye gukurikiranywa cyane, hazifashishwa imirenge ishyire imbaraga mubambuye ibigo by’imari bashakishwe aho baba bari hose kugirango bishyure cyangwa ibyabo bitezwe cyamunara.

Gusa ngo kubashaka ntibyoroshye kuko ngo bagiye bimuka aho bari batuye kugirango bakomeze kuyobya amarari, bamwe mubitabiriye iyi nama bavuga ko impamvu ba bihemu batishyura ari uko ngo badakurikiranwa ,kuko ngo iyo baza guhana bamwe muribo abandi byari kubabera urugero bigatuma bishyura, naho ubundi ngo nta cyizere bafite cy’uko aya mafaranga azishyurwa kuko ngo hashize igihe kire kire basabwa kwishyura ariko ntibigire icyo bitanga kandi amanama nkaya bayahoramo.

Share Button
Leave A Comment