RUSIZI: Abayobozi ba Sacco barigishwa uburyo bw’imikorere ya BDF

01 Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse cyane cyane abo mu mirenge ya za Sacco n’ibigo byegerejwe abaturage barashishikarizwa gukoresha ibikorwa by’Ikigega cyashyiriweho gufasha abaturage kugirango babashe kugera ku bigo by’imari bityo bahabwe inguzanyo zibafasha kwikura mubukene.

Nubwo ibi bigo byashyiriweho abaturage ngo bigaragara ko bihora biririmbwa ariko mubyukuri ngo abaturage byashyiriweho, bamwe  ntibarabisobanukiwe, ibyo bigatuma ibikorwa byabo bitagira agaciro kandi byagobye kubazamura, ni muri urwo rwego abakozi b’ikigo cya BDF bari mu karere ka Rusizi aho bari gusobanurira abayobozi akamaro ka BDF kugirango nabo babisobanurire abaturage bityo ibigo biciriritse bibone amafaranga n’abaturage badasigaye inyuma.

BDF aricyo kigega cyashyiriweho gufasha abaturage kugirango babashe kugera ku bigo by’imari babone inguzanyo ubwo yateguraga guhura n’ababayobozi b’ibigo biciriritse ngo yari ifite intego yo gusaba abayobozi ba za Sacco zo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke gufasha abaturage kuko ari nabo bakiriya babo babaha inguzanyo  dore ko ari nabo iki kigega cyashyiriweho.

Uwimana Esperance,  umukozi muri icyo kigega atangaza ko ibyo bakora byagenewe abaturage bose bashaka kwihangira imirimo ariko bakagira ikibazo cyo kugera kumafaranga mubigo by’imari kuko batabona ingwate, agatangaza ko icyo kigo cya BDF kizajya kibishingira bityo bakabona uburyo batera imbere dore ko nabo ngo bafitiye igihugu akamaro.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama Barimo Umucungamutungo w’umurenge Sacco wa Muganza Sebagabo Bernard ngo basanga ubu bagiye gufasha abakiriya babo kuko ngo babonye amakuru yose yabafasha gukorana na  BDF dore ko nabo ngo batari babisobanukiwe neza.

Gusa kugirango umusaruro utegerejwe uzagerweho nkuko byifuzwa, abayobozi b’ibigo by’imari cyane cyane imirenge sacco barashishikarizwa gukoresha neza amafaranga BDF ishyira mu mirenge sacco kugirango batazahomba nkuko byasobanuwe na Uwimana Esperance umukozi wa BDF.

iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’imirenge sacco yose ikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke uko ari 33.

Share Button
Leave A Comment