Utazi kuzigama ntakwiye guhabwa akazi – Bosenibamwe Aimee

Muri gahunda yo kwiteza imbere, abaturage bo mu karere ka Rulindo barasabwa kugira umuco wo kuzigama.

Ngo buri muturage abashije kuzigama muri duke yunguka byabasha  kumufasha kwiteza imbere, nk’uko bikunze kugarukwaho n’abayobozi mu karere ka Rulindo.

Kwizigamira kandi ngo ntibigombera kuba umuntu afite umutungo mwinshi , ahubwo ngo ni ukwishyiramo ubushake nk’uko umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee abivuga.

Bosenibamwe avuga ko umuturage wese yagombye kwizigamira, atitaye kubyo akora, ngo kuko nta muntu ushobora kumara nibura icyumweru adafashe ku mafranga uko yaba angana kose.

Akaba ari muri urwo rwego umuyobozi w’intarra y’amajyaruguru, asaba abakoresha bose mu karere ka Rulindo, kumenya niba abakozi bakoresha babasha kwizigamira.

Akomeza avuga ko iyo umuntu ahawe akazi ntabashe kwizigamira ntacyo aba ashobora kwigezaho, ngo bikaba birutwa n’uko akazi yakimwa, bityo ngo kakaba kahabwa ushoboye kuzigama, ni guverineri  yabisabye abaturage bo  mu murenge wa Ngoma ,umwe mu mirenge ikunze kubonekamo amafranga kubera ubuhinzi bw’imboga n’indabo bihingwa mu gishanga cya Yanze giherereye muri uyu murenge.

ubwo yazaga kwifatanya nabo mu gikorwa cyo gutunganya ahazatuzwa imiryango yimuwe muri High risk zone, yababwiye ko  kwizigamira baramutse babigize intego ,bishobora kubageza ku bintu byinshi.

Yagize ati ”Umuturage ubasha guhabwa akazi akabona udufaranga niyo twaba duke ntazigame uwo ntakwiye guhabwa akazi. Nakamburwe gahabwe undi ushoboye kwizigamira no kwiteza imbere. nta kwishora mu businzi no mu bwomanzi kuko bidindiza iterambere ryanyu.”

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasezeranyije abaturage bo mu murenge wa Ngoma kimwe no mu karere kose, kuzababa hafi no kubafasha kubakemurira ibibazo bafite.

Gusa ariko  nabo basabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite batishora mu businzi n’uburaya , n’izindi ngeso mbi zishobora no kubateza ibibazo nk’uko yakomeje abibasaba.

Umuyobozi w’intara akaba yarasabye abaturage bo muri uyu murenge n’ab’akarere ka Rulindo bose muri rusange,kwihesha agaciro ,bakora cyane ngo babashe kwiteza imbere.

Ikindi yabasabye ni ubufatanye mu kwibungabungira  umutekano, batanga amakuru yose ajyanye n’umutekano,banatanga amafranga y’ubwisungane mu kwivuza mituweli ,kugirango babungabunge ubuzima bwabo.

 

 

Share Button
Leave A Comment