Bitarenze ukwezi imirenge SACCO yose yo mu karere ka Ngoma izaba yatashye inyubako zayo nshya

Bitarenze ukwezi imirenge SACCO yose yo mu karere ka Ngoma izaba yatashye inyubako zayo nshya

Ubwo hatahwaga kumugararo umurenge SACCO wa Rurenge, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yatangaje ko n’indi mirenge SACCO itaratahwa bitarenze ukwezi kumwe izaba yarangije gutahwa.

Imirenge SACCO ine niyo itaratahwa ku mirenge SACCO 14 yagombaga gutahwa muri uyu mwaka nkuko aka karere kabihize imber ya nyakubahwa perezida wa Repubulika.

Umurenge SACCO w’umurenge wa Rurenge watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 28/06/2013 wuzuye utwaye miliyoni 30 z’amafaranga y’ u Rwanda, niwo umuyobozi w’akarere yavugiyemo ko bitazarenza ukwezi n’indi yose isigaye idatashywe.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko yishimira uburyo imirenge SACCO ikora ifasha abaturage kwiteza imbere babitsa kandi banabona inguzanyo maze anavuga ko nkuko babisinyanye na prerezida wa Repubulika muri uku mu kwezi izi nyubako zose zizaba zarangiye.
Yagize ati ”Iwacu muri Ngoma iyi gahunda y’imirenge SACCO abaturage barayitabiriye cyane kandi bagize n’ uruhare mu kwiyubakira inyubako z’imirenge SACCO nkuko babisinyanye na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.”

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bo mu murenge SACCO wa Rurenge ,bavugaga ko bamaze kugera mu rwego rwiza rw’iterambere babikesha inguzanyo batse muri sacco.

Umuturage umwe yavuze ko yatangiye yaka ibihumbi 800 akubaka inzu akodesha none ubu ngo yatse n’indi kandi izo nzu ngo zimuha amafaranga amufasha kwiteza imbere.

Yabivuze agira ati” Njyewe sacco ndayiririmba kuko yamfashije cyane ,natseyo credit nubaka amazu nkodesha ariko ubu ni amazu ampa amafaranga kuko asobanutse,ubu ncumbikira abaganga abarimu n’abandi. Ubu nanjye nateye imbere .”

Inyubako ya sacco Rurenge iherereye mubaturage rwagati mu cyaro kandi iri hafi yabo kuko ubundi bakoraga urugendo rurerure cyane bajya kubitsa ndetse abenshi bakabyihorera bakayibikaho,SACCO ngo ibaye igisubizo iwabo.

Mu mirenge SACCO itaratahwa imyinshi nayo yararangiye hasigaye gusa kuyitaha kumugaragaro. Izi nyubako zose muri aka karere zubatse kuburyo bwiza bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 kuko muri zose ntayatwaye hasi ya miliyoni 20.
Uretse izi nyubako ziba zigaragara ko ari nziza, izi nyubako zifite n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.
Mugihe kitarenze umwaka imirenge sacco irateganywa ko yahuzwa kuburyo umunyamuryango ashobora kuzajya abikuza cyangwa akabitsa aho ageze hose kuko izaba ikoresha ikoranabuhanga.

Share Button
Leave A Comment