Gatsibo: Hatashywe inyubako z’imirenge SACCO enye

 Gatsibo: Hatashywe inyubako z’imirenge SACCO enye

SACCO zimaze gutahwa mu Karere ka Gatsibo ni 11

Mu gihe hatahwaga inyubako z’imirenge SACCO tariki 5 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bibukijwe ko ibyiza atari ibituruka mu baterankunga ahubwo ari ibiba bivuye mu maboko yabo.

Ubu butumwa bukaba bwarahawe abaturage bo mu mirenge ya Murambi, Gasange, Muhura na Kageyo muri icyo gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako zizakoreramo ibigo by’imari iciriritse by’imirenge sacco.

Bamwe mu bakorana n’ibigo by’imari bemeza ko baruhutse imvune bagiraga bajya kubitsa no kubikuza ndetse bakaba biteguye kwiteza imbere bahereye ku nguzanyo.

Uku kwegereza abaturage ibigo by’imari iciriritse ngo hari hagamijwe kubafasha kwizigamira bagacika ku muco wo kubika mu ihembe ndetse no kubarinda abajura.

Ahanini ariko usanga umubare munini w’abitabira ibi bigo by’imari ari abagabo, Chief supretendent Johnson Sesonga uyobora polisi mu karere ka Gatsibo akangurira abagore kwizigamira kandi bakaka n’inguzanyo dore ko boroherejwe ku ngwate bakwa.

Mukakarangwa Francisca, umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere amakoperative, yasabye abaturage kumenya imicungire y’amafaranga yabo n’abakozi bagatanga service nziza.

Ashingiye kukuba izi nyubako zarubatswe ku ruhare rw’abaturage ubwabo, Habarurema Isaie umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu yemeza ko ibi bikorwa aribyo kwigira.

Ati:” ibi bizadufasha kwibohora ingoyi y’ubukene kuko ibyiza atari ibituruka ku baterankunga ahubwo ni ibyo umuntu yikoreye ku giti cye”.

Iki gikorwa cyasojwe abaturage bakangurirwa kugana sacco, bazigama ndetse bakaka n’inguzanyo ariko ngo bakanishyura neza. Izi sacco z’imirenge zose zatashywe uko ari 4 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 90.

Share Button
Leave A Comment