Inyubako ya SACCO Rugero yuzuye itwaye miliyoni 25

Inyubako ya SACCO Rugero yuzuye itwaye  amafaranga miliyoni 25, iyi SACCO iherereye mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe ikaba yarubastwe n’abanyamuryango bayo bafatanije n’umurenge wa Kirehe.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Kirehe buvuga ko kugira ngo yubakwe bafatanyije n’abaturage batuye muri uwo murenge wa Kirehe, aho abanyamuryango bagiye batanga amafaranga ibihumbi 7500 buri umwe, ubuyobozi bw’umurenge kandi buvuga ko umuturage utarajya mu murenge SACCO nawe yagiye atanga inkunga ye aho yatangaga amafaranga 1000 akaba azayakomerezaho mu gihe yabaye umunyamuryango wa SACCO Rugero.

Umurenge SACCO Rugero uherereye mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe kuri ubu abaturage bavuga ko bamaze kugera ku bikorwa bishimishije.

SACCO Rugero ni Cooperative yo kubitsa no kuguriza  kugera ubu ikorana n’abaturage bafite nibura imyaka cumi n’itandatu kuzamura bakaba bafite ububasha n’ubushobozi byo gukoresha amafaranga y’inguzanyo bahabwa,SACCO Rugero yatangiye mu mwaka wa 2009 iza kubona ubuzima gatozi kuwa 09/03/2010 ibuhawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative.

Kugira ngo ube umunyamuryango wa SACCO Rugero uhambwe inguzanyo usabwa kuba uri umunyamuryango watanze umugabane, kandi wujuje n’ibindi byose bisabwa buri munyamuryango w’iyi SACCO inguzanyo zitangwa n’iyi SACCO Rugero ni inguzanyo z’ubwubatsi, inguzanyo mu matsinda, inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi inguzanyo z’uburezi, iz’ubuvuzi,iz’ibinyabiziga,n’inguzanyo ku mishahara.

Abanyamuryango b’iyi SACCO Rugero bavuga ko kuba kuri ubu bafite aho bakorera bibahesha ishema mu murenge wabo, aho bemeza ko ubu bamaze no kubona inguzanyo zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 SACCO Rugero yabonye icyangombwa cya burundu mu mwaka wa 2012 cya banki nkuru y’u Rwanda kiyemerera gukora imirimo y’ikigo cy’imari iciriritse kugeza ubu, ikaba ifite abanyamuryango 3781.

Share Button
Leave A Comment