Kigeyo: bavanywe mu bwigunge no kwegerezwa ikigo cy’imari iciriritse

Kigeyo  bavanywe mu bwigunge no kwegerezwa ikigo cy’imari iciriritse

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yatangiye gufasha centre ya nyagahinika kwiteza imbere.

Abaturage b’Umurenge wa Kigeyo akarere ka Rutsiro mu ntara y’I burengerazuba   batangaza ko kwegerezwa umurenge SACCO   bimaze kuzana impinduka zikomeye mu mibereho yabo.

Ibi bakabihera kuba benshi barashoboye kwizigama bakagira ibikorwa by’iterambere bageraho, mu gihe abandi bashoboye kuyigana bakaguza bagashobora gukora nkuko babigaragaje mu gikorwa cyo gutaha inyubako y’ iyi Sacco Ngwino Urebe Kigeyo bamaze kwiyuzuriza.

Abaturage bashima politiki yo gushyiraho Sacco mu mirenge bavuga ko kuba batari bafite ikigo cy’imari iciriritse byari byarabahejeje mu bwigunge ndetse ntibashobore gutekereza imishinga yabateza imbere kuko batari bafite aho bakura amafaranga n’uburyo bashobora kwizigamira.

Bitwayiki Celestin wihutiye gukorana na Sacco Ngwino Urebe Kigeyo (SANUKI) avuga ko nyuma yo kuyigana no gukorana nayo neza amaze kwagura ubucuruzi bwe muri santeri ya nyagahinika ku buryo bushimishije, kuri ubu amaze kwigurira isambu irenga ha 3, kuzamura imibereho y’umuryango we birimo kwigisha abana no kubatangira ubwisungane mu kwivuza.

bavanywe mu bwigunge no kwegerezwa ikigo cy’imari iciriritse

Mu gutaha Sacoo Ngwino Urebe Kigeyo

 Madamu Mukahigiro nawe ngo nyuma yo kwegerezwa iki kigo cy’imari yariruhukije kuko yahoraga asiragira mu bindi bigo by’imari biboneka hafi ntihagira icyo bimumarira, ariko Saco Ngwino Urebe Kigeyo yamufashije kwagura ibikorwa bye aho yashoboye kugura moto none akaba amaze kumenya kuyitwarira bikamufasha kugera henshi hatandukanye.

Hitimana Aloys Perezida w’inama y’ubuyobozi ya Sacoo Ngwino Urebe Kigeyo, avuga ko iyi Sacco yegerejwe abaturage kugira ngo bafatanye guhindura imibereho yabo, hamwe no guteza imbere aho iyi nyubako yashyizwe muri centre ya Nyagahinika, ati “abaturage ntibakwiye gutinya kuyigana ngo bakorane nayo mu kwagura ibikorwa  byabo cyane cyane abafite imishinga ya hangumurimo”.

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo ifite abanyamuryango 2666, imari shingiro yayo ni 7,680,000 ubwizigame bwayo ni 133,479,372, imaze gutanga inguzanyo zingana na 180,878,682 mu mashami yombi y’iki kigo cy’imari iciririrtse.

Sacco Ngwino Urebe Kigeyo yatashywe itwaye  29,758,450 y’amafaranga y’u Rwanda, ikaba igiye gufasha abaturage 2666 b’uyu murenge. Kubera   umubare utari muto w’aba baturage bakeneye kugerwaho n’iki kigo cy’imari rukumbi muri uyu murenge, ngo byabaye ngombwa ko hafungurwa irindi shami ry’iki kigo cy’imari muri centre ya Nkora aho rifasha abaturage bayigana barimo n’abakongomani barema isoko rya Nkora.

Share Button
Leave A Comment