Matyazo: Sacco Matyazo irashimirwa imicungire myiza y’umutungo

Nyuma y’uko banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ihaye koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Matyazo (SACCO MATYAZO) icyemezo cy’ishimwe kubera imicungire myiza y’umutungo w’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nabwo bwongeye gushimira iyo sacco kubera imikorere myiza.

Umuyoboizi wungirijwe ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu hamwe n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’imihigo bahamya ko sacco matyazo ikomeje kuza kumwanya wa mbere mugucunga neza umutungo wa rubanda.

abakozi n’abayobozi b’iyo sacco ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Matyazo bashimirwa uburyo ibikorwa byo gutanga inguzanyo bikorwa mumucyo, abaturage nabo bakishyura neza kandi ibitabo by’ibaruramari bigakorwa kuburyo ntamakemwa.

Matyazo: Sacco Matyazo irashimirwa imicungire myiza y’umutungo

S/E w’umurenge wa Matyazo (wambaye umukara) ahabwa certificate na S/E w’akarere Niramire Nkusi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Simpenzwe Pascal akaba avuga ko intego bafite ari uko bakomeza kongera umubare w’abanyamuryango ndetse n’umutungo wa koperative yabo kuko bayitezeho kuzabafasha mwiterambere ryihuse ry’umurenge wabo.

Sacco Matyazo irashimirwa imikorere, mugihe hari zimwe muri Sacco z’imirenge yo mu karere ka Ngororero zimaze iminsi zivugwa mo ubujura n’andi makosa mugucunga umutungo w’abaturage nkuko twagiye tubibagezaho munkuru zacu.

Share Button
Leave A Comment