Ngoma: Abubaka imirenge SACCO barasabwa gushyiraho gishe yubatse kuburyo bufasha abafite ubumuga bw’ingingo

Abubaka imirenge SACCO

Mu nyubako z’ imirenge  SACCO ine gusa isigaye itaratahwa ndetse n’iyatashywe ku mugaragro yasabwe kugira byibuze gishe (guchet) imwe yubatse kuburyo bworohereza abakiriya bafite ubumuga bw’ingingo.

 

Inyubako y’umurenge SACCO wa Karembo niyo yonyine yabashije kubaka gihse imwe kuri ubu buryo ari nabyo byatumye ubwo yatahwaga hasabwe ko n’abandi mu yindi mirenge bagomba kugira gishe nkiyo.

 

Iyi gishe yubatse kuburyo bwigiye hejuru itandukanye n’izindi kuko uburyo yubatse bwafasha abantu bafite ubumuga bw’ingingo.

 

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Kirenga Providence , ubwo hatahwaga inyubako y’umurenge SACCO ya Karembo yasabye abo muzindi SACCO zarangiye n’izitaratahwa gushyiraho ubwo buryo.

 

Mumategeko agenga imyubakire mu Rwanda ndetse n’ahandi, agena ibijyanye no kubaka kuburyo abantu bafite ubumuga boroherezwa ku kwigerera kuwutanga service kuko byagaragaye ko hari abageraga ahari inyubako zitabemerera kugenda bakoresheje insimbura ngingo zabo nko muri za etaje ,maze bigatuma batabona  service uko babyifuza.

 

Kubaka izi gishe byaba ari indi ntambwe nziza yaba itewe mu gutanga service nziza hatagize uhezwa, kandi hubahirizwa amahame y’uburenganzira bw’abamugaye.

 

Mumirenge 10 imaze gutahwa ku mugaragaro umurenge umwe gusa niwo watekereje ku kubaka kuri ubu buryo, naho indi ine isigaye muri aka karere bisa n’aho nayo itubatse kuburyo bworohereza abafite ubumuga bw’ingingo.

 

Share Button
Leave A Comment