Ngororero: Abakozi b’Imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda no gukorera ku mihigo

Mu nama yahuje ba perezida b’Inama z’Ubugenzuzi, ba perezida b’Utunama tw’inguzanyo, ba perezida ba Ngenzuzi n’abacungamutungo kuri uyu wa kabili tariki ya 23/07/2013, ubuyobozi bw’akarere bwabibukije ko buri wese agomba gukora neza inshingano ze kandi agakorera kumihigo.

Nyuma y’uko hagaragaye imicungire mibi muri  amwe mu makoperative Imirenge SACCOs byabaye ngombwa ko habaho gukebura abafite aho bahurira n’imicungire y’ibyo bigo by’imali iciriritse maze buri wese asabwa kutivanga mu kazi k’undi ahubwo hakabaho kuzuzanya buri wese agaha raporo umukuriye kandi mu bwubahane no mubupfura.

Bwana Habyarimana Gilbert umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative RCA wari uyoboye iyo nama yabibukije ko imitungo ya za SACCOs atari iy’abashinzwe kuzicunga ko ahubwo ari umutungo wa rubanda b’abanyamuryango.

Yanasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwirinda kwivanga mu micungire y’ayo ma koperative rimwe na rimwe botsa igitutu mw’ishyirwaho ry’abakozi bazo nkuko byagiye bigaragara hamwe na hamwe muri aka karere ndetse abayobozi bakagira uruhare mukurigitisha amafaranga.

Mumakoperative 13 yo mu karere, 8gusa niyo agerageza gukora neza. SCCO zitungwa agatoki  mu mikorere mibi  ni iz’imirenge ya Hindiro, Muhanda, Gatumba, Kageyo na kavumu.   Iyo mikorere mibi niyo yanatumye  habaho kunyerezwa kw’imitungo ya SACCOs z’imirenge ya Hindiro, Muhanda na Gatumba.

Bwana Habayarimana yasabye ko abagaragayeho imikorere n’imikoranire mibi basezererwa nta mpaka.

Ngororero Abakozi b’Imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda no gukorera ku mihigo

Abakozi n’abayobozi ba za SACCO mu nama

Ku bijyanye no kuzamura mu ntera abakozi ba za SACCOs hasobanuwe ko ibyo bijyana n’uburyo koperative igenda yunguka.  Ibyo kugirango bigerweho abakozi ba za Saccos basabwe gukorera ku mihigo.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’utugari n’imidugudu batse inguzanyo basabwe kuba intanga rugero mu kwishyura neza dore ko ngo hari abarimo ibirarane. Hari  na za SACCOs zigaragaramo ubwambuzi bw’abatse inguzanyo ku kigero kiri hejuru ya 12% kandi ubundi igipimo ntarengwa ari 5%.

Saccos za Kavumu, Ngororero na Sovu zinengwa kuba zikigira ibihombo.  Bwana Nzeyimana  Gerard umugenzuzi mukuru wa BNR  akaba avuga ko kugira ibihombo kandi bagifite inkunga ya banki nkuru y’igihugu bigaragaza ko batazashobora kwigira igihe bazaba bacukijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon agaragaza impungenge aterwa n’imikoranire idatomoye hagati y’akarere, RCA na BNR aho usanga inshingano za buri rwego mu micungira ya za SACCOs zidasobanutse kuburyo izo nzego ngo zigonganira mumicungirwe ya za Scco.

Akarere ka Ngororero kari mu twa mbere twesheje umuhigo wo kubaka za SACCOs mu mirenge yose uko ari 13 ikagize.

Share Button
Leave A Comment