Nyabihu: Inyubako 2 za SACCO zuzuye zitwaye hafi miliyoni 48 aturutse mu baturage

02

Biturutse ku misanzu y’abaturage,biyubakiye SACCO izabafasha mu kurushaho kugera ku iterambere no kurushaho kugira umutekano w’amafaranga yabo

Abaturage bo mu mirenge ya Karago na Bigogwe nabo baje biyongera ku bandi bo mu yindi mirenge nka Rurembo Rurembo,Rugera,Muringa,na Jomba biyujurije za SACCO binyuze mu misanzu y’abaturage.

Izi SACCO zikaba zarubatswe mu mafaranga abaturage ubwabo batanze binyuze mu misanzu yabo ndetse no muyo bagiye batanga.

Mu murenge wa Karago bakaba bariyujurije SACCO yubatse ku buryo bwa kijyambere,yatwaye amafaranga miliyoni 22 n’ibihumbi 861na 332. Uretse kuba iyi SACCO yubatswe mu buryo bugezweho,n’imikorere yayo iragenda  ivugururwa ku buryo basigaye bakoresha ikoranabuhanga. Ubu baragenda bava ku mafishi bakoresha mudasobwa,ku buryo umuturage aza kubitsa agatahana borudero.

Ikindi kandi ku mabanki bikorana na SACCO nka Banki y’abaturage,umunyamuryango wa SACCO ya Karago ashobora kubikurizayo amafaranga ye nta kibazo bitewe n’ikoranabuhanga n’iyi SACCO ikoresha nk’uko Ingabire Jean Bosco uhagarariye iyi SACCO ya Karago yabidutangarije.

SACCO ya Bigogwe yo ikaba igikoresha amafishi,ariko nabo bakaba bafite gahunda yo gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga ku buryo bifuza ko muri uyu mwaka hari ibyo bageraho nk’uko Dusabe Bernard uhagarariye iyi SACCO abivuga.

Izi SACCO zombi,iya Bigogwe na Karago zikaba zaruzuye muri uyu mwaka w’imihigo dusoza wa 2012-2013, ku bufatanye bw’abaturage. Ubuyobozi bw’iyi mirenge yombi bukaba bwishimira cyane uburyo abaturage bitabira SACCO ku buryo bushimishije,banashishikariza abatarazigana kuzigana kuko ari isoko y’iterambere ndetse n’umutekano w’amafaranga yabo.

SACCO Twihute mu iterambere ya Karago, ikaba igizwe n’abanyamuryango 5277 n’imigabane igera kuri miliyoni 19 ibihumbi 380 n’amafaranga 200. Naho iya Bigogwe ikaba igizwe n’abanyamuryango   4737 n’imigabane igera kuri miliyoni 17 ibihumbi 535 n’amafaranga 500.

Share Button
Leave A Comment