Nyamagabe: Sacco Indatwa Musebeya yatashye inyubako ifite agaciro ka miliyoni zisaga 19.

Sacco Indatwa MusebeyaKuri uyu wa kabiri tariki ya 16/07/2013, abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya « Sacco Indatwa Musebeya » yo mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo bujuje itwaye miliyoni 19 ibihumbi 483 n’amafaranga 367 y’u Rwanda (19,483,367 Frw).

Nk’uko byatangajwe na Sinabubaraga Osée, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Sacco Indatwa Musebeya, ubushobozi bwo kubaka iyi nzu yo gukoreramo bwaturutse ku nkunga y’akarere kabahaye inzu bahereyeho bavugurura n’ikibanza kiyikikije bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 6 n’ibihumbi 500, andi akaba yaraturutse mu misanzu y’abanyamuryango ndetse no mu nyungu Sacco Indatwa Musebeya yagiye yinjiza.

Muri uyu muhango kandi bamwe mu bakozi, abari mu buyobozi, n’abanyamuryango ba Sacco Indatwa Musebeya bagize uruhare mu iterambere ryayo, abakoranye neza nayo basaba inguzanyo bakaba bamaze kwiteza imbere ndetse n’abagize uruhare mu kwinjiza abanyamuryango bashyashya bashyikirijwe ibyemezo by’ishimwe.

Kuva iyi Sacco y’umurenge wa Musebeya yatangira gukora tariki ya 13/08/2013 kugeza ubu ifite abanyamuryango 3203, bakaba bafite ubwizigame busaga gato miliyoni 51.

Ubwo batahaga iyi nyubako biyujurije, bamwe mu banyamuryango batangaje ko bashima leta y’u Rwanda yashyizeho koperative umurenge Sacco yatumye n’abaturage bo hasi babasha kubona ikigo cy’imari bishyikiramo, ubu bakaba bamaze gutera imbere babikesha inguzanyo ziciriritse bagiye bafatamo.

 

Share Button
Leave A Comment