Nyamagabe: Sacco zabaciye ku kubika mu ihembe none zibagejeje heza.

Nyamagabe Sacco zabaciye ku kubika mu ihembe none zibagejeje hezaAbaturage bo mu murenge wa Uwinkingi na Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge Sacco” zabaciye ku kubika mu ihembe, zikaba zimaze no kubateza imbere zibaguriza.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/07/2013 ubwo batahaga inyubako koperative zo kubitsa no kugurizanya mu murenge wa Uwinkingi na Buruhukiro ziyujurije, mu gikorwa cyo gutaha no kwishimira ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Nsabiyeze Gaspard, umusaza w’imyaka 93 utuye mu murenge wa Buruhukiro mu kagari ka Bushigishigi atangaza ko ku gihe cyabo bajyaga bapfurika amafaranga ahantu hatandukanye cyangwa se mu ihembe rimwe na rimwe imbeba zikayarya, ariko ubu ibigo by’imari bikaba byarabegereye bisigaye bibafasha mu kubika no gucunga umutekano w’amafaranga yabo.

Ati: “Namaze kugurisha ihene mfuritse ngiye kureba ndayabura, sinzi uko nagize ntya mbona ibice by’akanote bicagaguye, nti noneho ya mafaranga yange ni imbeba zayariye, nti sinzasubira kujya nyapfurika ntangira kujya nyapfundikirira mu ihembe ngahomera. None ubu batuzaniye Sacco turaza bakatubikira, bakayashyira mu isandugu, hari agipfa ubusa se? reka da!”.

Uretse kuba batakibika amafaranga mu ihembe cyangwa ngo bayapfurike imbeba zibe zayarya, ngo abaturage bayobotse gukorana na Sacco bagatinyuka gufata inguzanyo bamaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere.

Urugero ni umugabo Ntegamaherezo Emmanuel wo mu murenge wa Uwinkingi wafashe inguzanyo y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda akaguramo inka yari umworo, ubu ikaba imaze kubyara inshuro eshatu.

Koperative “Ibyiringiro Sacco Uwinkingi” yo mu murenge wa Uwinkingi yatashye inyubako yayo kuri uyu wa gatatu yubatswe ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 23 ibihumbi 700 n’amafaranga 12 ifite abanyamuryango 4450, ikaba ibazigamiye amafanga y’u Rwanda asaga miliyoni 71, ndetse imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyoni 54.

Inyubako ya Koperative “Sacco Kira Buruhukiro (SAKIBU)” yo mu murenge wa Buruhukiro yo yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 26 ibihumbi 954 n’amafaranga 22. Ifite abanyamuryango 4230 izigamiye miliyoni zirenga 75, ikaba imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 106 n’ibihumbi 500.

Share Button
Leave A Comment