Rulindo: bakunda kwikoranira na sacco kurusha andi ma banki.

bakunda kwikoranira na sacco kurusha andi ma banki

Muri gahunda yo gukora ngo biteze imbere ,abaturage batuye akarere ka Rulindo bavuga ko bakunda kwikoranira na za sacos, ngo kuko gukorana n’ibigo by’imari bindi usanga bibagora kandi bikabasaba kuba bafite umutungo uhagije.

Kuba buri muturage wese yabasha gukorana na sacco,atitaye ku mutungo we ngo ni bimwe mu bituma abaturage hafi ya bose biyunva mo iki kigo cy’imari giciriritse kegerejwe abaturage.

Abanyamuryango ba sacco kandi bavuga ko kuko sacco yabegerejwe ugasanga umuntu avuye mu murima anyuze kuri sacco, cyangwa se avuye gucuruza ahitiye muri sacco kubitsa cyangwa kubikuza ibyo byose ngo ni ibyatumye abatuye akarere ka Rulindo bashimishwa no kwikoranira n’umurenge sacco.

Karinijabo Jafet avuga ko yikundira gukorana na sacco kuko imuri hafi,kandi ikanamuguriza nta mananiza.Ikindi ngo ni uko we yunva ari banki y’abaturage bacirirtse,akunva ari muri urwo rwego nawe arimo.

Aragira ati ”jye nta mafaranga menshi ngira ngo ndabitsa mu mabanki akomeye,nibanira na sacco neza, iranguriza, nkishyura neza, kandi indi no hafi. Kuba ari banki mbana nayo mu murenge wanjye nunva ari kimwe mu bituma nkorana nayo.”

Uyu muturage akomeza avuga ko kuba iyi banki yaregerejwe abaturage byakemuye byinshi,birimo n’ikibazo cy’ubujura,ngo kuko wasangaga umuturage agize ubunebwe bwo gukora urugendo ajya kubitsa mu mabanki ya kure,atari n’amafranga menshi,akayibikaho bigatuma bayamwiba.

Ikndi,ngo ni uko hari igihe umuntu yashoboraga kubika amafranga ahantu ugasanga yaramunzwe cyangwa yaratoye uruhumbu,ubwo akaba amupfiriye ubusa.Ariko ngo sacco ibaba hafi ku buryo nta wukibika amafranga mu ihembe,kubera kubura aho ayabika.

Umuyoboz wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,avuga ko abaturage bo muri aka karere koko usaga bakorana na sacco kurusha ibindi bigo by’imari bikorera mu karere ka Rulindo.

Ku bwe ngo asanga impanvu ari uko ibari hafi,kandi ikabasha kubaha serivise nziza nk’uko baba babyifuza.

Yagize ati”Usanga abaturage bo muri aka kerere bakorana na sacco kurusha andi mabanki.Ibanga nta rindi ni uko zibari hafi,kandi zigatanga serivise nziza umuturage akishima.”

Share Button
Leave A Comment