Rulindo : Kwibumbira mu matsinda bibafasha muri byinshi.

Rulindo  Kwibumbira mu matsinda bibafasha muri byinshi.Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo, bakunze kwibumbira mu byo bita ibibina, Ibibina akaba ari amatsinda abantu bahuriramo bikabafasha kwizigamira, mu rwego ruciriritse.

Bene ayo matsinda akenshi usanga akorana n’Umurenge SACCO, aho abagize itsinda bafunguza konti bakajya babitsaho ayo bahurije hamwe uko yaba angana kose.

uretse kubafasha guhabwa no kwishyura inguzanyo, bibafasha no gukomeza kunga ubumwe no kwibonanamo nk’abavandimwe.

Abaturage bavuga ko nk’abagize itsinda  iyo umwaka ushize bazigama ,bahura bakagabana ayo baba bamaze kugeraho bityo umuntu akaba yabasha kwigurira itungo ,cyangwa ikindi yari akeneye mu rugo rwe mu rwego rwo kwiteza imbere.

Abibumbiye mu itsinda ngo bashobora guterana nka rimwe mu cyumweru,kandi buri wese agatanga umusanzu mu isanduku uba waragenwe n’abanyamuryango bitewe n’ubushobozi bibonamo ubwabo.

Maniriho donatha,ni umugore w’umupfakazi ku bwe ngo asanga kubana n’abandi mu itsinda  byaramuvanye mu bwigunge

Yagize atti “Kujya mu itsinda byamfashije byinshi ,nabashije guhabwa inguzanyo nk’abandi, icyanfashije kurushaho navuye mu gahinda nahoranaga kubera guhura n’abandi.”

Nyirambarushimana Clementine we atangaza ko ashaka umugabo babaga mu bukode ariko nyuma y’aho yisungiye abandi bakajya mu itsinda byamufashije kubona inguzanyo,akubaka inzu ye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere ,Murindwa Prosper,avuga ko kuba abaturage baibumbira mu matsinda bibazamura kandi bikazamura n’akarere muri rusange.

Agira ati”iyo dukurikiranye neza dusanga abaturage bacu babashije kwegerana bakibumbira mu matsinda, bafite aho bavuye n’aho bagana.Ibyo kandi byateje imbere akarere,ndetse  binadufasha kwesa imihigo ku bufatanye nabo.”

Uyu muyobozi akaba agira abaturage bose mu karere kwegerana bakibumbira mu matsinda kuko bibafasha kwiteza imbere,bakaniyunvanamo nk’abaturanyi.

Kuri ubu mu karere ka Rulindo hagaragara  amatsinda agera kuri 730 afite abanyamuryango ibihumbi 12.

Aba banyamuryango, ubu bari mu bakire muri aka karere ,kuko kugeza ubu abimbiye muri ayo matsinda bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyoni mirongo itandatu n’icyenda.

Ayo mafaranga ngo akomoka mu banyamuryango ,bagenda bizigamira buri cyumweru, ku buryo bibafasha gukorana n’ibigo by’imari neza.

Share Button
Leave A Comment