SAKE: Hatashywe umurenge SACCO, abakozi basabwa Guhuza ubwiza by’ayo mazu na service batanga

Hatashywe umurenge SACCO, abakozi basabwa Guhuza

Mu gihe abanyamuryango b’umurenge SACCO wa Sake ho mu karere ka Ngoma, bishimira inyubako nziza biyubakiye, hasabwe ko ubwiza bw’amazu yubakwa mu mirenge SACCO bwajya bujyana na service zitangirwamo zo kubitsa no kuguriza.

Kurangarana abakozi, kwaka ruswa mugihe umukiriya ashaka inguzanyo ngo yiteze imbere nibyo abayobozi batandukanye bibanzeho bikwiye kwirindwa mu mazu meza ya za SACCO ziri kugenda zubakwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, mu ijambo rye ubwo hafungurwaga inyubako nshya y’umurenge SACCO ya Sake, yagize ati” Izi nyubako nziza gutya zikwiye kujyana n’imitangirwe ya service zizajya zizitangirwamo. Kuko byaba bibabaje mukorera munzu nziza nkizi mwarangiza mugatanga service mbi.”

Ubu butumwa ariko byagaragaraga ko umuyobozi w’akarere yabutangaga ku bakozi b’imirenge SACCO yose yo mu karere ayobora.

Abanyamuryango ba SACCO nabo bagaragaje uburyo imaze kubateza imbere kubera inguzanyo bafashemo bakiteza imbere bazikoresha.

Bizimana Christophe, umunyamuryango wa SACCO ya  Sake (COZISA),mu buhamya yatanze yavuze ko yagurijwe bwa mbere ibihumbi 300, muri SACCO  agiye guhinga ibigori nyuma akaza gukuramo miliyoni imwe.

Yagize ati ” Njyewe SACCO yangiriye umumaro ,ubu nafashe inguzanyo ngiye guhinga ibigori ariko nungutse hafi bwikube kane, ubu maze kwiteza imbere kuko ubu naguze amasambu ndetse n’inguzanyo zindi nafashe nakuyemo akabari kandi nishyura neza.”

Inyubako yatashywe kumugaragaro yuzuye itwaye miliyoni 25 n’ibihumbi birenga 359 y’ u Rwanda. Iyi koperative imaze gutanga inguzanyo igera ku mafaranga miliyoni 110 y’u Rwanda.

Share Button
Leave A Comment