Gicumbi – Hatashywe inyubako ya Saco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage

9

Umuyobozi w’akarere wungirije w’akarere ka Gicumbi arasaba aturage kwirinda umuco wo kwambura ibigo by’imari

Mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi hatashywe inyubako ya Sacco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage.

Tariki  14/08/2013, nibwo iyi Sacco yatashywe ku mugaragaro kubufatanye n’abaturage bagize ubwitange bwo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 15  avuye mu misanzu y’abaturage.

Nteziryayo Syleverien umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Sacco ya Rubaya akaba yagaragaje ko abaturage aribo biyubakiye Sacco bagiye kuzajya bakoresha igatuma batera imbere ndetse ngo n’amafaranga yabo ubu abitse afite umutekano.

Sacco ikaba ifite abanyamuryango 2976, Imari shingiro by’amafaranga miliyoni 12.665.550 ndetse n’ubwizigamebwa miliyoni  4.122.4932.

Yakomeje ashimira ubuyobozi kuko bagiye kubaha umuriro w’amashanyarazi  bikaba bigiye kuborohereza mu kazi kabo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas yashimiye abaturage ku bwitange bagaragaje bakiyubakira sacco bityo abasaba kuyigana bakabitsamo amafaranga yabo aho gushaka ahandi bayabika mu ngo zabo aho aba adafite umutekano.

Yabashishikarije gusaba inguzanyo kugirango biteze imbere ndetse bakirinda kwambura inguzanyo babahawe.

Nshozamihigo Antoine umucungamari wa Sacco asanga abaturage ba Ruyaba bamaze kumenya uburyo bwo kwizigamira.

Ibi abishingira kuba mbere abacuruzi ndetse n’abavunjayi bakorera kumupaka wa  Gatuna ari bo babitsaga kuko hari banki y’abaturage  ishami rya Bungwe n’ishami rya Gatuna.

Icyo gihe wasangaga abaturage batitabira kubitsa amafaranga yabo muri Banki aho wasangaga barabikaga amafaranga mu rugo mbere y’uko sacco itangira muri 2009.

 

Ibi rero asanga ari igisubizo kuri bo aho bazajya babitsa amafaranga yabo ahari umutekano bityo bakamenya no gukorana na  za Banki.

Muri uyu muhango hakaba hatanzwe ishimwe ku baturage bitabiriye gukorana  neza na sacco babitsa , bakanaguriza  ndetse bakishyura ku gihe inguzanyo.

Share Button
Leave A Comment