Gisagara: Abaturage bamaze kumenyera kwizigamira muri Sacco

8

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko bagenda bamenyera umuco wo kwizigamira muri Sacco, ibi bikaba bituma hari impinduka bagenda bagaragaza mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

Kugirango abaturage bige umuco wo kubitsa no kwizigamira, hashyizweho ibigo by’imali bizwi ku izina ry’UMURENGE SACCO. Abatuye umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko kuva aho iki kigo kiziye mu murenge wabo mu myaka ibiri ishize, hamaze guhinduka byinshi mu buzima bwabo. Mariya Mukamana umupfakazi w’imyaka 47 avuga ko yitungiye urugo ndetse akaba yaraniyubakiye bivuye mu nguzanyo yahawe nyuma yo kwizigamira.
Ati  « Mbere nabagaho ubuzima bumvunnye cyane, ndetse akenshi sinabashe kubona ibikoresho by’ishuri by’abana, kubavuza ari intambara, ariko naje kugana Sacco nkajya nzigama udufaranga duke nakuraga mu kigage nacuruzaga, none naragujije nagura ibyo nkora, ndiyubakira, abana bariga neza nta kibazo »
Pascal Birikunzira nawe ni umunyamuryango wa Terimbere Kibirizi Sacco, avuga ko ubu amaze kumenyera kwizigamira muri Sacco ndetse akaba ageze aho ateganya gusaba inguzanyo agakora umushinga wo guhinga urutoki kandi akaba yizeye ko bizamugeza ku iterambere.
N’ubwo aba baturage bishimira ibyiza by’Umurenge Sacco ariko,Uhagarariye Sacco y’umurenge wa Kibirizi madamu Goreti Umbereyimfura, avuga ko ubwitabire ku bagore bukiri hasi, akanasaba ko batinyuka ari benshi nabo bakagana Sacco bakiteza imbere.
Ati “Bigaragara ko abagore bakiri hasi mu bwitabire bwo kubitsa muri Sacco no kwaka inguzanyo, umubare wabo uri hasi kuko usanga mu bagera ku ijana baka inguzanyo abagore batagera kuri 25 bigaragara ko bagitinya, icyo tubasaba ni ugutinyuka bakamenya kwizigama no kwiteza imbere kuko nabo barabishoboye”
Ubuyobozi bw’iyi Sacco buvuga ko igikorwa cy’ubukangurambaga gikomeje kandi kigenda cyongerwamo ingufu umunsi ku munsi kugira ngo umubare w’abanyamuryango wiyongere ndetse n’umubare w’abaka inguzanyo wiyongere kandi zishyurwe neza.

Share Button
Leave A Comment