Gisagara: Inyubako nshya za Sacco zatumye habaho imikorere myiza

Abatuye akarere ka Gisagara baratangaza ko kugenda hubakwa inzu nshya zikoreramo imirenge Sacco byatumye barushaho kubona serivise nziza.

Gisagara Inyubako nshya za Sacco zatumye habaho imikorere myizaNyuma y’uko imwe mu mirenge sacco yakoreraga ahantu hatajyanye na service zihabwa abaturage,kugeza ubu inyinshi murizo zimaze kubaka inzu zo gukoreramo ndetse  inyinshi murizo  zaranatashywe. Bamwe mu batuye mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, bavugako mbere sacco yabo yakoreraga  hamwe n’umurenge bakorera ahafunganye bigatuma batonda umurongo,ariko kuri ubu nta muturage ugikererezwa no kuba ashaka service kuri sacco,kuko basigaye bakorera ahantu hisanzuye.

Sacco indatwa kigembe iherereye mu murenge wa  Kigembe ho mu karere ka Gisagara.bamwe mu baturage twasanze kuri iyi  sacco,bavugako mbere bakirwaga nabi bitewe n’aho yakoreraga ,ariko kuri ubu ngo ikibazo cyarakemutse nk’uko Pascal Habineza umwe muri ab abaturage abivuga.

Ati «Mbere warazaga ugahagarara izuba rikakurengeraho kuko twese twabaga tuje ahantu hamwe kandi dufite ibibazo bitandukanye. Hari hafunganye tubyigana ariko ubu urabona ko twisanzuye »

Marita Kubwimana nawe wo muri uyu murenge ati « Ni byiza rwose, ubu umuntu asigaye aza akinjira akajya aho abariza ibye bakabikemura akagenda atarinze kwirirwa hano nka mbere »

Munezero Odette,umucungamutungo w’iyi sacco ,avugako servise itagendaga neza  mbere bitwe n’uko  bakoreraga mu biro by’umurenge mu kumba gato ibyo bikabangamira abaturage baganaga iyi sacco.Ibi ngo byatumye bubaka inyubako yagutse  gukoreramo mu rwego rwo guha abaturage servise inoze.

Ati”Twubaka byabaye n’uburyo bwo kugirango turusheho gutanga serivisi nziza kuko aho twakoreraga mbere hari hameze nabi, ari hato abaturage bakabyigana, ariko ubu bigaragara ko bigenda neza kuko twabonye ahantu hagutse”

Imirenge sacco ni imwe muri gahunda zo kubitsa no kuguriza  zashyizweho mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abaturage.N’ubwo izi sacco zatangiye zikorera ahantu hatajyanye n’umubare w’abo zakira,Kugeza ubu zimwe  zujuje inzu zo gukorerano mu rwego rwo kunoza servise ziha abaturage.

Share Button
Leave A Comment