Kanama: batangiye gutoza abana kuzigama

800px-RubavuDistIbigo by’imari iciriritse mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu byatangije uburyo bwo kuzigama ku kubana, ibintu bitari bisanzwe bikorwa,  ngo bikaba byarashyizweho mu gutegurira abana ejo hazaza heza.

Nkuko bisobanurwa na Nsengimana Fidele, umugenzuzi mukuru w’ihuriro CLECAM Wisigara ikorera mu murenge wa Kanama, avuga ko ubu buryo bugiye gufasha abana kugira umuco wo kuzigama no kumenya agaciro ko gukora no gutegura ejo hazaza heza bitandukanye nibyo bamwe bakora basesagura.

CLECAM Wisigara, isanzwe ishinzwe guteza imbere abahinzi n’aborozi mu murenge wa Kanama ibigisha kuzigama no gukora imishinga, aho bamwe mubateguye imishinga neza bashobora guhabwa inguzanyo bagashobora gusezerera ubukene.

Nsengimana Fidele avuga ko abana 200 aribo bamaze kwitabira igikorwa cyo kwizigamira mu duce CLECAM ikoreramo, akavuga ko iki gikorwa abana bagifashijwemo n’ababyeyi nubwo baba badafite ibyangombwa bibaranga ngo CLECAM zibafasha kuburyo bashobora kwizigamira.

Nubwo abana basanzwe batanga amafaranga ngo hari uburyo abana babonamo amafaranga bakayasesagura, Hishamunda Mariko uyobora CLECAM Zamuka akavuga ko aya mafaranga abana babona ariko bakabura icyo kuyakoresha bagahitamo kuyishimishamo ngo niyo bazigama kandi akazabafasha mu minsi iri imbere.

Nsengimana akaba yizera ko mu minsi iri imbere iyi gahunda yo kuzigama kubana izatera imbere maze abana bazigama bakazakura baramaze kumenya agaciro ko kuzigama no gukoresha amafaranga bazigama kuko kugira umutungo bibigisha kuwukoresha no kuwucunga.

Share Button
Leave A Comment