Kayonza: Abaturage biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo mu mirenge yose

Abaturage biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo mu mirenge yose

Abaturage bose bo mu mirenge igize akarere ka Kayonza biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo. Mu karere ka Kayonza hujujwe inyubako za Sacco 12 zihwanye n’imirenge igize ako karere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bukorerwa abaturage kugira ngo icyo gikorwa cy’indashyikirwa kibashe kugerwaho, nk’uko bivugwa na bamwe mu bacungamutungo ba za Sacco zo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza.

Mu mirenge imwe n’imwe abaturage bagiye begeranya ubushobozi bwa bo mu buryo bw’amafaranga, abatayafite bagatanga umusanzu wa bo mu muganda wo kubaka izo nyubako. Bamwe mu baturage twavuganye bavuga ko kuba bariyubakiye inyubako za Sacco ari iby’agaciro kuri bo kuko biha umutekano amafaranga y’abaturage.

Uwitwa Bacamurwango Athanase uvuga ko amaze imyaka igera kuri ibiri abitsa muri Sacco, yavuze ko izo nyubako zahesheje agaciro za Sacco bituma n’abaturage bari baranze kuzigana baziyumvamo.

Ati “Mbere za Sacco zigikorera mu mirenge abantu ntibabonaga ko zagira akamaro nk’ako zifite, kuko bumvaga ko ari akantu gato gakorera mu biro by’umurenge. Ariko ubu iyo babonye Sacco ikorera mu nyubako ya bo, bituma n’abatarayiyumvagamo babona ko ari banki nk’izindi zose”

Akarere ka Kayonza kari mu tw’imbere twabashije kwiyubakira inyubako za Sacco ugereranyije n’utundi turere two mu gihugu. Hari nk’akarere usanga gafite inyubako nk’ebyiri gusa nk’uko Emmanuel Habineza ushinzwe ubutegetsi n’imari mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), aherutse kubivuga ubwo yasuraga koperative zo mu karere ka Kayonza.

Yanasabye  abayobozi n’abacungamutungo ba za SACCO zo mu karere ka Kayonza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa batanga serivisi nziza ku baturag,e kandi baharanira ko ibyo bigo by’imari iciriritse bayoboye byarushaho gutera imbere.

Share Button
Leave A Comment