Macuba: Abatarayoboka SACCO barashishikarizwa kuyigana

12

Abaturage bo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bataratangira gukorana na Koperative Umurenge SACCO barashishikarizwa kuyigana kugira ngo babashe kwiteza imbere, ngo kuko abayigannye mbere bamaze kwigeza ku ntambwe ishimishije.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12/08/2013 yifatanyaga n’abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Macuba (Amizero- Macuba-SACCO) mu birori byo gutaha ku mugaragaro inyubako biyujurije ifite agaciro gakabakaba miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyamuryango ba Koperative Amizero- Macuba-SACCO bagaragaza ko iyi SACCO yatumye biteza imbere babinyujije mu kwaka inguzanyo, ariko kandi bikajyana no kuzigama.

Umugore witwa Mukazitoni Consolée yatanze ubuhamya bw’uko iyi SACCO imaze kumuha inguzanyo inshuro 3 mu byiciro bitandukanye kandi akaba yaragiye yishyura neza. Uyu mugore ahamya ko gukorana na SACCO byatumye akanguka yaka inguzanyo, arayikoresha none ubu akaba amaze kwiteza imbere mu bikorwa bifatika birimo urutoki rwa kijyambere, ubucuruzi bw’inka ndetse n’umushinga wo gukora ibirundo by’ifumbire y’imborera agamije guteza imbere ubuhinzi.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Koperative Amizero Macuba SACCO, Ntihemuka Samuel yashimiye abanyamuryango b’iyi SACCO kuko imisanzu yabo ari yo yatumye biyubakira iyi nyubako nyuma y’uko bakoreraga mu nyubako itari iyabo kandi idasobanutse, nk’uko yabivuze.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abanyamuryango b’iyi SACCO ku bw’inyubako nziza biyujurije kandi ababwira ko kuba bujuje inyubako nk’iyi ari ikimenyetso gishimangira ko ahari ubushake n’ubufatanye, kwigira bishoboka.

Habyarimana yatsindagiye ko iyi ari intambwe ishimishije ariko kandi asaba abanyamuryango b’iyi SACCO ko bakwiriye guhaguruka bagashishikariza abandi baturage bataratangira gukorana na SACCO ko bayegera kugira ngo na bo bamenyere umuco wo gukorana na banki, bityo babashe kwiteza imbere.

Iyi SACCO y’umurenge wa Macuba yatangiye mu mwaka wa 2009 ikorera mu cyumba cy’igitizanyo mu biro by’umurenge wa Macuba, nyuma iza gukodesha inzu nto ahitwa ku i Peru (ariko itabereye Ikigo cy’imari), ari na yo yavuyemo itaha iyayo bwite yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’enye, ibihumbi magana inani na mirongo ine na bine n’amafaranga magana atandatu na mirongo inani n’atanu  (24,844,685).

Share Button
Leave A Comment