Murambi: Batashye inyubako ya SACCO

m_Batashye inyubako ya SACCO

Bacitse ku muco wo kubika mu ihembe

Mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi hatashywe inyubako y’Umurenge SACCO yiswe  Ingenzi Murambi SACCO. Iki kigo gicunga imari iciriritse abakigana bavuga ko cyaziye igihe kuko cyakemuye ikibazo cyo kubitsa no kubona inguzanyo ku bayigana.

Umurenge wa Murambi ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ku bufatanye n’abanyamuryango ba SACCO biyujurije inyubako yabo yiswe Ingezi Murambi SACCO. Iyi nyubako ngo ije gukemura ibibazo byinshi dore ko abanyamuryango bayo banishimira ko byose babifitemo uruhare kuba iyi nyubako yarabonetse.

Mukabutare Esperence  ni umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, avuga ko afite ibyishimo byinshi byo kuba iyi sacco yaraje, kubwe ngo yabonetse ikenewe kuko n’abadamu babashije kwitinyuka bakagana banki n’ibigo bicunga imari iciriritse ntibahore bategeye abagabo babo ibiganza.

Uhagarariye amakoperative mu Karere ka Gatsibo Sengabire Celestin, muri uyu muhango yashimiye abanyamuryango b’Ingenzi Murambi SACCO anabasaba gukora ubuvugizi mu baturage bose ba Murambi bakitabira kwegera ibigo by’imari nk’imwe mu byithutisha iterambere.

Habarurema Isaie umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yashimiye byumwihariko abaturage babashije kwiyubakira inzu SACCO yabo izajya ikoreramo bakaba baranabifatanije no gukora imihanda.

Habarurema ati:”iyo ufite amahoro ntacyo utageraho, iyi nzu mwiyubakiye namwe n’uko mufite umutuzo kandi mukaba mumaze no kumenya akamaro ko gukorana n’ibigo by’imali.

Inyubako ya SACCO Ingenzi Murambi yuzuye itwaye milliyoni 23 n’ibihumbi 379, ifite abanyamuryango ibihumbi 5016, barimo abagabo ibihumbi 2239, abagore ibihumbi 2037 n’amatsinda 740. Ikaba ifite ibwizigame bwa milliyoni 138. 612.823frw.

Share Button
Leave A Comment