Ngoma: Abanyamuryango ba SACCO batashye inzu yo gukoreramo biyubakiye

14

Abanyamuryango bagize koperative yo kubitsa no kuguriza yo mu murenge wa Gashanga ho mu karere ka Ngoma barishimira igikorwa bigejejeho cyo kwiyubakira inzu yo gukoreramo.
Inyubako y’umurenge SACCO wa Gashanda yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 29 y’ u Rwanda yose avuye mu banyamuryango ubwabo nta nkunga.
Ubwo iyi nyubako yatahagwa kumugaragaro kuri uyu wa 8/08/2013 abanyamuryango bagize iyi koperative bagaragaje uburyo gukorana n’iki kigo cy’imari giciriritse byatumye biteza imbere cyane kubera inguzanyo bahabwaga kuburyo butagoranye.
Umwe muri aba banyamuryango yatanze ubuhamya agira ati ”Njyewe natangiye gukorana na SACCO ntagasambu mbese nkennye cyane ariko ubu aho mfatiye inguzanyo muri SACCO nkahinga ibigori kijyambere, niguriye amasambu n’udutungo kandi nishyura neza .”
Mu ijambo rya Hakuzwimana Gedeon, umukozi w’akarera ka Ngoma ushinzwe gahunda ya hanga umurimo akaba n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye urubyiruko by’umwihariko kwitabira gukorana na za SACCO n’izindi banki mu mishinga yabo kugirango biteze imbere.
Uyu mukozi w’ akarere ka Ngoma yanagaye cyane bamwe mu bafata inguzanyo mu bigo by’imari maze ntibishyure asobanura ko bigabanyiriza amahirwe abandi banyamuryango mu kubona inguzanyo igihe bayisabye.
Iyi koperative SACCO Gashanda ifite intego igira iti ”SACCO Gashanda isoko y’ubukungu , iterambere no kwihesha agaciro”
Uretse iyi nyubako itashywe hari nizindi nyubako hirya no hino mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma zamaze kuzura no gutahwa ku mugaragaro.
Biteganijwe ko inyubako za SACCO sose nizimara gutahwa no kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga hazigwa uburyo zajya zikorana kuburyo umunyamuryango yajya abitsa mu murenge uwo ariwo wose.

Share Button
Leave A Comment