Nyagihanga: Bahawe ibihembo kubera gukorana na SACCO neza

Abanyamuryango ba Terimbere SACCO bahabwa imifariso

Abanyamuryango ba Terimbere SACCO bahabwa imifariso

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko gukorana n’umurenge SACCO byabafashije kumenya kwizigamira no gukora imishinga ibyara inyungu bagahabwa inguzanyo.

Aba baturage ibi babitangaje kuwa 22 Kanama 2013, ubwo iyi SACCO yizihizaga ibyo imaze kugeraho n’abanyamuryango bayo kuva yatangira mu mwaka wa 2010.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza ibyo uyu murenge SACCO wa Terimbere Nyagihanga, hahembwe abanyamurya bayo bagera kuri 30, kubera gukorana neza niki kigo cy’imali bishyura neza inguzanyo bahawe.

Nyiramariza Gorette umwe mu bahawe ibihembo, mukiganiro twagiranye yadutangarije ko kuva yatangira gokorana n’iki kigo amaze kwigeza kuri byinshi bishimishije birimo kuba yariguriye moto ndetse n’ubucuruzi bwe bukaba butera imbere umunsi ku wundi.

Ati:”Ibyo maze kugeraho byose mbikesha SACCO, ibanga ntarindi nakoresheje ni ukwaka inguzanyo nkayihabwa kandi nkishyura neza bityo ngakomeza kugirirwa ikizere”.

Kuva Terimbere SACCO yatangira imaze kugeza byinshi kubanyamuryango bayo birimo;  nka gahunda yinguzanyo y’ingoboka, gahunda ya gira moto ahatanzwe inguzanyo ya moto 2 n’amagare 303, hanatanzwe kandi unguzanyo ya matola 180.

 

Share Button
Leave A Comment