Nyamasheke: Abanyamuryango ba Kanjongo SACCO batashye inyubako yatwaye miliyoni 45

Abanyamuryango ba Kanjongo SACCO batashye inyubako yatwaye miliyoni 45

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 29/08/2013 batashye ku mugaragaro inyubako biyujurije yuzuye itwaye miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva itangiye mu mwaka wa 2009, Koperative Umurenge SACCO ya Kanjongo imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 464 n’ibihumbi 472 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo izi nguzanyo zazamuye ubukungu n’imibereho myiza y’abanyamuryango bayo, nk’uko byemejwe na Perezida w’inama y’ubutegezi y’iyi SACCO, Munyurabatware Felix.

Umugore witwa Byukusenge Beatrice watanze ubuhamya yagaragaje ko yiteje imbere abikesheje inguzanyo yagendaga yaka muri iyi SACCO.

Byukusenge avuga ko ubwo yatangiraga gukorana n’iyi SACCO mu mwaka wa 2009, we n’umugabo we bari bafite imashini zidoda 2 gusa kandi ziciriritse ku buryo zitari zirengeje agaciro k’amafaranga ibihumbi 150 ariko kugeza ubu ngo afite Atelier y’ubudozi irimo imashini 10 (zirimo n’izihenze), hakiyongeraho ibikoresho by’ubudozi ku buryo ngo byibura iyo Atelier irimo agaciro ka miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi uyu mugore yishimira ngo ni uko akomeje kwiteza imbere kandi akaba agenda atanga n’akazi ku bandi bakozi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko kuba abanyamuryango ba Kanjongo SACCO biyujurije iyi nyubako y’agaciro ka miliyoni 45 ari ikimenyetso cyo kwigira kandi abaturage bose bakaba bakwiriye kugira icyo cyerekezo cyo gukora ibikorwa byagutse bibateza imbere mu rwego rwo kwigira no kwihesha agaciro.

Iyi Koperative Umurenge SACCO ya Kanjongo yujuje iyi nyubako nyuma yo kuva mu cyumba cy’inyubako y’umurenge yatizwaga ndetse nyuma yaho ikaba yari yarakodesheje aka-butike ko gukoreramo ariko na ko kadasobanutse nk’uko byavuzwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro iyi nyubaka nshya.

Share Button
Leave A Comment