Nyamasheke: Imyenda itangwa n’ibigo by’imari ikwiriye gukurikiranwa ikishyurwa

m_Imyenda itangwa n’ibigo by’imari ikwiriye gukurikiranwa ikishyurwa

Inzego zitandukanye zirimo amabanki, ibigo by’imari ndetse n’abafatanyabikorwa bazo, zirasabwa gufatanya kugira ngo imyenda itangwa mu buryo bwo kuguriza abaturage izajye ikurikiranwa yishyurwe neza kugira ngo bikomeze guteza imbere abakoresha inguzanyo.

Ibi byunguranyweho ibitekerezo mu nama y’ihuriro rigamije guteza imbere abaturage bakorana n’ibigo by’imari (Access to finance Forum) mu karere ka Nyamasheke, yateranye ku wa gatatu tariki ya 31/07/2013.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ari na we wayoboye iyi nama yagaragaje ko imicungire myiza y’amabanki n’ibigo by’imari ari byo bituma abagurijwe bishyura neza, bityo amafaranga agakomeza guhererekanywa mu baturage kugira ngo barusheho gutera imbere. Bahizi akaba yagaragaje ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ubufatanye bw’inzego zose.

Mu bishingirwaho kugira ngo gahunda yo kwishyura ku batse inguzanyo igende neza, harimo no kuba barakoze umushinga mwiza kandi ugaragaza uburyo bwo kunguka budatsimbuka. Ibi bikaba na none bisaba ubufatanye n’ubushishozi bwo kugira ngo uwo mushinga w’umuturage ubanze usuzumwe neza kugira ngo hirindwe igihombo cyaturuka ku kuba uwo mushinga wahomba mu gihe waba utariganywe ubushishozi.

Indi nama igirwa abaturage kuri iyi ngingo, ni uko mu gihe bakoze umushinga ushyikirizwa banki cyangwa ikigo cy’imari ndetse bakabona inguzanyo, bakwiriye kwirinda gikoresha ayo mafaranga mu byo batateganyije, ahubwo ko baba bagomba kuyakoresha uwo mushinga mu buryo budasubirwaho, birinda gufata ayo mafaranga bagujije ngo bayahindure ayo kwinezeza cyangwa se ngo babone ko ari umwanya wo gukemura utubazo dusanzwe bari bifitiye.

Muri iyi nama kandi, abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku buryo gahunda ya “Hanga Umurimo” yarushaho kunozwa ndetse n’imishinga iyiturukamo igatunganywa bikwiriye kugira ngo nigera muri banki ijye ibasha kubona inguzanyo nta mananiza.

Share Button
Leave A Comment