Ruramira: Guhemberwa muri Sacco Icyerekezo-Ruramira byatumye abarimu banoza akazi

Guhemberwa muri Sacco Icyerekezo-Ruramira byatumye abarimu banoza akazi

Abarimu bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko kunyuza imishahara ya bo muri Sacco Icyerekezo yo mu murenge wa Ruramira byabagabanyirije ingendo ndende bakoraga bajya guhembwa, ndetse binatuma banoza akazi ka bo.

Mbere y’uko imishahara y’abo barium itangira kunyuzwa muri Sacco Icyerekezo ngo bahemberwaga kuri Mwarimu Sacco yo mu murenge wa Kabarondo cyangwa bakajya guhemberwa mu karere ka Rwamagana, nk’uko bivugwa na Nuwagaba Nelson wigisha ku ishuri ribanza rya Ruramira.

Nuwagaba avuga ko byatumaga batakaza amafaranga menshi y’amatike kugira ngo bajye gufata umushahara wa bo, ariko by’umwihariko bigatuma bica akazi kubera igihe batakazaga kugira ngo bagere aho bahemberwaga mbere.

Gusa ubu ngo byarahindutse kuko mwarimu ashobora kunyaruka no mu gihe cy’akaruhuko ka saa yine akabona amafaranga ye kuri Sacco Icyerekezo ya Ruramira bitamuruhije, kandi n’akazi ntigapfe, nk’uko Nuwagaba abyemeza.

Ati “Urigisha byagera nko mu ma saa yine ukaba wany igihe uyakenereye, kandi ntibyice akazi ukora ugasanga biratuma twigisha tudasiba. Bituma twubahiriza akazi, byabindi by’abarimu bicaga akazi bakavuga ngo bagiye guhemberwa kure byarakemutse”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramira, Mukunzi Athanase, avuga ko korohereza abarimu b’i Ruramira byatewe n’uko byagaragaraga ko bakora ingendo ndende bajya guhembwa kandi bikagira ingaruka ku myigishirize ya bo, kuko banki y’Umwarimu Sacco bahemberwagamo ari imwe gusa mu karere ka Kayonza ikaba iri mu murenge wa Kabarondo.

Abarimu b’i Ruramira ngo batangiye guhemberwa muri Sacco icyerekezo kuva mu kwezi kwa gatandatu. Gusa ngo bafite imbogamizi y’uko bataratangira guhabwa inguzanyo muri iyo Sacco nk’uko byahoze bagihemberwa mu Umwarimu Sacco.

Cyakora ngo hari icyizere ko mu gihe kiri imbere abo barium bashobora kuzatangira guhabwa inguzanyo. Ubuyobozi bw’iyo Sacco ngo bwijeje abarimu ko hari icyizere cyo gutanga inguzanyo ku barimu, ariko ngo haracyari imbogamizi y’uko bhataraboneka inyandiko (formulaire) zitangirwaho inguzanyo.

Share Button
Leave A Comment