SACCO ZA KAZO NA KARANGAZI ZUNGURANYE IBITEKEREZO

300px-NyagatareDistNYAGATARE-Kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo bikava ku mwaka umwe bikagera nibura kuri 3 no kubyaza umusaruro ibituruka ku bworozi bw’inka nizo nama zigirwa sacco y’umurenge wa Karangazi.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 10 Kanama,2013 iyi Sacco yasuwe na mugenzi wayo sacco ya Kazo yo mu karere ka Ngoma hagamijwe kungurana ibiterezo ku iterambere ry’ibi bigo  by’imari iciriritse.

Uru rugendo sacco y’umurenge wa Kazo yagiriye I Karangazi, ruje rukurikira urwo sacco y’umurenge wa Karangazi yagiriye I Kazo mu mwaka ushize. Murenzi Geoffrey perezida w’inama y’ubutegetsi y’umurenge sacco wa Karangazi avuga ko uru rugendo bakoreye I Kazo rwabagiriye akamaro dore ko bakivayo bongereye umubare w’abanyamuryango ndetse n’umutungo w’amafaranga.

No kuri iyi nshuro rero ngo basanze umurenge sacco wa Kazo warafashije abanyamuryango binyujijwe mu bimina ndetse no gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwite bwa Leta kandi nabo bakaba bagiye kubishyiramo imbaraga.

Ku ruhande rw’abashyitsi ba Kazo Aimable Nkurunziza, avuga ko hari byinshi bungukiye muri uru rugendo kandi nabo biteguye kujya kubikora iwabo harimo nko kongera umubare w’abanyamuryango.

Ashingiye kukuba uyu murenge wa Karangazi warateye imbere mu bworozi bw’inka, Nkurunziza asaba abayobozi ba Sacco ya Karangazi kurushaho kwegera abaturage kuko aribo bazatuma iyi sacco itera imbere.

“SACCO ya Karangazi ifite amahirwe menshi y’abanyamuryango bafite ubshobozi cyane cyane bushingiye k’ubworozi. Ni byiza rero ko babibyaza umusaruro.”

Agaruka ku mbogamizi zijyanye no gutinda kwishyura inguzanyo kubaba bazihawe, Nkurunziza Aimable yemeza ko ibi Atari umwihariko wa Karangazi kuko nabo iki kibazo kigaragara ariko ngo bakaba bazarushaho kukiganiraho kugira ngo kitazasubiza inyuma ibigo by’imari byabo.

Kuba abayobozi n’abakozi ba za Sacco basurana bakungurana ibitekerezo kucyateza imbere ibigo bashinzwe ngo nta shiti intego yo guteza imbere abaturage binyuze muri sacco izagerwaho.

Mutsinzi William umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Karangazi asanga hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwegereza abaturage serivisi hashyirwaho za guichet mobile no kongera imyaka inguzanyo imara ikava kuri umwe ikagera nibura kuri 3.

Nyuma y’ibiganiro rusange, hakurikiyeho kuganirira mu matsinda aho buri rwego mu ziyobora Sacco rwunguranaga ibitekerezo ku mikorere yarwo hagamijwe gusangira amakuru no kunoza imikorere.

Sacco y’umurenge wa Karangazi yashinzwe mu mwaka 2009, ikaba ifite abanyamuryango hafi ibihumbi 5 n’umutungo wa miliyoni zisaga gato 269.

Share Button
Leave A Comment