Mukamira: SACCO yubatswe ku ruhare rw’abaturage yafunguwe ku mugaragaro

Untitled

Nsingize Elie umuyobozi wa SACCO ya Mukamira avuga ko ikora neza,agereranije n’uko abanyamuryango biyongera n’uko inyungu igenda izamuka kandi n’abagujije bakishyura neza

Umurenge wa Mukamira ni umwe mu mirenge 12  igize akarere ka Nyabihu. Ukaba ari n’umurenge ufatwa nk’umujyi w’aka karere. Kuri uyu wa 20 Nzeri 2013, inyubako ya SACCO Isoko y’Amajyambere,yubatswe n’Abanyamuryango  ikaba yafunguwe ku mugaragaro.

Iyi nyubako ya SACCO ya Mukamira yatashywe kuri uyu wa 20 Nzeri, 2013 ikaba yarubatswe n’abanyamuryango bayo nk’uko umuyobozi wayo Nsingize Elie yabidutangarije. Inyubako yose hamwe n’ibikoresho biyirimo, bikaba byaratwaye amafaranga angana na miliyoni 32 ibihumbi 836 n’amafaranga 967.

Ku birebana n’imikorere isanzwe hagati  ya SACCO ya Mukamira n’abanyamuryango bayo,Elie yadutangarije ko ari myiza kuko uko bwije n’uko bukenye igenda itera imbere mu mafaranga. Ikindi kandi iyi SACCO ikaba iniyongera mu banyamuryango.

Elie avuga ko iyi SACCO yatangiranye n’abanyamuryango 3307 hakaba hari mu mwaka wa 2009 muri Nzeri. Kugeza ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango bagera ku 4956. Ikaba ifite Capital igera kuri miliyoni 15 ibihumbi 179 n’amafaranga 830.

Ku birebana n’ubwizigame bwayo,iyi SACCO ikaba ifite ubwizigame bwa miliyoni 60 ibihumbi 556 n’amafaranga 443. Ikaba imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 241 n’imisago naho amaze kwishyurwa akaba agera kuri miliyoni 205 n’ibihumbi 547 n’amafaranga 180. Akurikije iyi mibare,Eli akaba yemeza ko iyi SACCO ikora neza.

Uretse uyu muyobozi w’iyi SACCO uhamya ko ikora neza,Twagirumukiza umwe mu banyamuryango bayo wanakoranye nayo ikamuha inguzanyo,avuga ko nyuma yo guhera ku bihumbi 500 aguza,akishyura neza,yaje kuguza miliyoni yishyura neza nanubu akaba agikomeje gukorana nayo.

Avuga ko mu mafaranga yagujije SACCO,yakozemo umushinga wo gucuruza Boutique,acuruza imyaka biramuhira aza kubakamo inzu abarira agaciro ka miliyoni 1 n’igice. Mu buhamya bwe,avuga ko atarakorana na SACCO yacuruzaga ibigori mu mu muhanda,ariko nyuma y’aho bashishikarijwe gukorana na SACCO akaba yaraje kuguza akagera ku iterambere rihambaye.

Akaba aboneraho gushishikariza abandi baturage kwitabira gukorana na SACCO kuko aribyo bizatuma babasha gutera imbere bakagera ku nzozi bafite mu buzima.

 

Share Button
Leave A Comment