Burera: Batashye SACCO y’umurenge bizeza abaturage umutekano w’amafaranga yabo

Batashye SACCO y’umurenge bizeza abaturage umutekano w’amafaranga yabo

Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, ndetse n’abayobozi babo, batashye inzu nshya ikoreramo SACCO y’uwo murenge, biyujurije ibatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 18.

Tariki ya 29/08/2013 ubwo batahaga iyi nzu, hagaragajwe ko SACCO y’umurenge wa Cyeru imaze imyaka ine ikora nk’ikigo cy’imari cyemewe na BNR (Baque National du Rwanda) aho imaze kugira abanyamuryango  ibihumbi 5000.

Abo banyamuryango bose ndetse n’abandi bitegura kuba abanyamuryango ba SACCO bizezwa ko amafaranga yabo afite umutekano usesuye; nk’uko bitangazwa na Muhire Silas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeru.

Uyu muyobozi atangaza ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hamaze iminsi havugwa ubujura bukoresheje intwaro, zirimo imbunda, bwibasiye ibigo by’imari birimo na SACCO.

Agira ati “Twebwe mbere na mbere nka SACCO ya Cyeru…yegereye ubuyobozi bw’umutekano nka Polisi. Ikindi dufite abantu barinda iyo SACCO, abazamu babiri…nta mpungenge yo kwibwa amafaranga.”

Ahubatse inzu SACCO y’umurenge wa Cyeru ikoreramo ni hafi y’ibiro by’akarere ka Burera, ahari sitasiyo ya Polisi.

Muhire akomeza avuga ko SACCO y’umurenge ayoboye ubu yatangiye kwigenda kuburyo itazongera guhabwa imfashanyo na BNR nk’uko byagendaga mbere. Agira ati “Ubungubu nayo irigenga ntabwo izongera kwishyurirwa ibyangombwa na BNR.”

SACCO y’umurenge wa Cyeru imaze kugira imari shingiro idakorwaho ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi 500.

Kuva yatangira gukora imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 45 z’amafaranga y’ u Rwanda, nk’uko Muhire abisobanura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buri gukora ibishoboka kugira ngo za SACCO zose zo muri ako karere zibashe kugezwa ho ikorababuhanga rya interineti mu rwego rwo kongera umutekano w’amafaranga abitse muri ibyo bigo by’imari.

Ikindi ni uko SACCO zigejejwemo interineti byakemura byinshi kuko bamwe mu bayobozi ba za SACCO batangaza ko uburyo bwo kudakoresha ikoranabuhanga mu mikorere ya SACCO ari imbogamizi ngo kuko bituma batamenya neza ibyakozwe mu gihe abaturage baba baje kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo.

Share Button
Leave A Comment