Gakenke: Inama y’umutekano yafashe ingamba nyuma y’uko SACCO zibwe miliyoni zisaga 8

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka gakenke yateranye  kuri uyu wa Kabiri tariki 03/09/2013 yize ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubujura bwakozwe  n’abakozi ba SACCO bajyana amafaranga miliyoni 8 n’ibihumbi 300 n’udusago duke,  ifata ingamba zo kubikumira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette yamurikiye  inama y’umutekano ibyavuye mu bugenzuzi, agaragaza ko ubwo bujura bwabereye muri SACCO ya Ruli na Janja.

Abakozi bane b’ibi bigo by’imari bakoresheje udutabo n’amafishi mpimbano basohoraga amafaranga y’abaturage kandi atarigeze abitswa bakayakubita umufuka.  Ibi byabaye kuva mu Kwakira 2012 kugeza muri Nyakanga uyu mwaka.

Bamwe muri aba bakozi bemeye kugarura aya mafaranga ariko basaba ko inama z’ubutegetsi (CA) zibaha n’ibihano bijyanye n’akazi birimo kwirukanwa ku kazi.

Inama y’umutekano yafashe ingamba nyuma y’uko SACCO zibwe miliyoni zisaga 8

Abitabiriye inama y’umutekano yaguye.

 Abitabiriye inama bagize impungenge z’uko ubujura nk’ubwo  bwabaye no mu zindi za SACCO, bityo basanga ubugenzuzi (audit) bukenewe  gukorwa ariko ikibazo kigoye ni ukubona ababukora kuko abagenzuzi babiri ba Banki Nkuru y’u Rwanda kuzenguruka imirenge 19 bitoroshye.

Iyi nama yasabye ko Inama z’ubutegetsi za SACCO n’iz’ubugenzuzi zivugurwa hakajyamo  abantu bashoboye  bashobora gukurikirana umutungo y’abaturage neza ariko kuba abantu bari nzego za Leta batemererwa kubamo bagaragaza ko ari imbogamizi.

Ikindi ngo kigomba kwitabwaho ni umutekano wa za SACCO no ku manywa hagashyirwaho abantu babiri  bashinzwe umutekano babihugukiwemo. Kuba SACCO zirinzwe n’abantu badafite imbunda ngo nabyo biteye ikibazo mu gihe hari aho habaye ubujura bukoresheje intwaro.

Mu minsi ishize, mu Karere ka Ruhango na Huye, za SACCO zibwe n’abantu bakoresheje imbunda, abantu babiri bahasiga ubuzima.

Muri iyi nama haganiriwe ku ngamba z’umutekano mu gihe cy’amatora kugira ngo azagende neza, bibukijwe ko abaturage n’abayobozi babarizwa aho  ibiro biri ari bo  bambere bashinzwe umutekano w’aho hantu bakazunganirwa n’abashinzwe umutekano.

Share Button
Leave A Comment