Gakenke: Yatangiye kwizigamira bwa mbere afite imyaka 48 kubera SACCO

Yatangiye kwizigamira bwa mbere afite imyaka 48 kubera SACCO

SACCO zigoboka abaturage igihe bafite ikibazo gisaba  amafaranga.

Umugabo w’imyaka 52 witwa  Rwabulindi Anastase  yadutangarije  ko yatangiye kwizigamira bwa mbere mu buzima mu myaka ine ishize nyuma y’uko  SACCO y’Umurenge wa Gakenke  ifunguriye imiryango.

Uyu mugabo utuye mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke  yicaye mu nzu imbere  ikoreramo SACCO “ Kungahara-Gakenke” amaze kubitsa amafaranga akuye mu Isoko rya Gakenke riri mu metero nka 20,  avuga  ko SACCO yatumye amenya kwizigamira.

Yagize ati: “SACCO, icyo yadufashije yatumye umuntu abasha kubona ukuntu yizigamira aho kugira ngo  uyafate bayakwibe cyangwa uyannywere, ejo ubure icyo wiyambaza, SACCO ni ko kamaro idufitiye.”

Agisohoka mu isoko nyuma gato yo kugurisha radiyo ye ngo  azabashe kwishyura imbuto y’ibigori, yahise yinjira  muri SACCO-Kungahara Gakenke  kubitsa ayo mafaranga kugira ngo atayakoresha ibindi. Avuga ko mu buzima bwe  atari yarigeze akorana  n’ibigo by’imari kandi bimufitiye akamaro.

Uyu mugabo  ufite abana batandatu  yongeraho ko  SACCO yamuhaye inguzanyo y’amafaranga y’ishuri (minerval) yishyurira umwana we none iyo nguzanyo yarangije  kuyishyira, akaba ateganya gusaba indi nguzanyo yo kwiteza imbere.

Rwabulindi akangurira abantu  kugana SACCO kuko ituma umuntu adasesagura kandi ikamuha inguzanyo.

Ati: “Nibagane SACCO kuko ifite akamaro kanini: ituma umuntu yizigama; ituma umuntu adasesagura none n’igihe agize ikibazo ikamwakira ikamurwanaho akikemurira ibibazo yari afite…”

Cyuzuzo Viviane, umucungamari wa SACCO y’Umurenge wa Gakenke avuga ko abanyamuryango 250 bahawe inguzanyo ziciriritse nk’ibihumbi 100 na 200 ariko n’inguzanyo ya miliyoni 1.5 barayitanga.

SACCO zakemuye ikibazo cy’abaturage  batabashaga gukorana n’ibigo by’imari aho wasanga biri kure kandi bikorana n’abantu bifite. Abaturage bahabwa inguzanyo zicirirtse z’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ubucuruzi

Share Button
Leave A Comment