GISAGARA: Sacco zigamije iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange

Tariki 20/9/2013 mu karere ka Gisagara hakozwe inama igamije kwiga ku iterambere ry’ibigo by’imali bihakorera cyane cyane imirenge Sacco, hanasabwa ko umutekano w’ibi bigo wakwitabwaho cyane mu rwego rwo kurinda neza amafaranga y’abaturage aba abitswemo.Sacco zigamije iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange

Muri iyi nama yitabiriwe n’abacungamutungo mu bigo by’imali byo muri aka karere, ubuyobozi bw’akarere, ingabo, polisi ndetse n’umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere ya SACCO mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), hibanzwe ku kongera imbaraga mu mikorere ya za Sacco harushaho gutangwa serivisi nziza.

Habyarimana Gilbert ushinzwe gukurikirana imikorere ya SACCO mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) yavuze ko nyuma y’ibigo byagiye bivuka ariko bikarangira bijyanye amafaranga y’abaturage kubera guhomba, asanga SACCO ari igisubizo cyo guteza imbere umuturage kuko nta terambere ryagerwaho hatabayeho ishoramari rihereye ku muturage.

Ati “Nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muturage, kuko nibo gihugu ninabo bakizamura babanje kwizamura ubwabo, Sacco rero ntakindi zigamije usibye kuzamura abaturage”

Kugira ngo ibi bizashoboke uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bagomba gushishikarizwa gukorana n’umurenge Sacco kandi igahabwa umutekano uhagije kugira ngo abaturage bakorane nayo bayizeye.  Yasabye abacungamutungo kuba maso bagafasha gukemura ibibazo by’abaturage babaha amafaranga ku gihe kandi hatabayeho kubagora.

Asoza yasabye ko habaho imikoranire myiza hagati y’inzego zose kuko iteramberae Atari iry’umuntu ku giti cye ahubwo ari ku nyungu y’abahatuye.

Inzego z’umutekano nazo zijeje ko zizagoboka buri wese wagira ikibazo cy’umutekano muke ariko basaba ko abakozi ba Sacco bajya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho gukumira icyaha kitaraba.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko abanyamuryango  b’ibi bigo by’imali bafite imishinga bajya boroherezwa kubona inguzanyo, ariko kandi hakibandwa ku bibumbiye muri koperative.

Share Button
Leave A Comment