Muhanga: Amabanki agiye kurindisha imbunda mu guhangana n’abajura bakomeye

Amabanki agiye kurindisha imbunda mu guhangana n’abajura bakomeye

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko amabanki n’ibindi bigo by’imari bizajya birindishwa imbunda kuko byagaragaye ko umutekano wabyo utakizewe muri ibi bihe.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’amari biri muri aka karere, ku wa 03/09/2013.

Izi mpinduka zije nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu karere ka Ruhango na Huye hagaragaye ubujura nk’ubu bwitwaje intwaro bagasahura amafaranga y’abaturage ndetse bakanica abakozi ba banki.

Mutakwasuku akaba avuga ko mu busanzwe muri aka karere usanga ibigo by’imari, usanga birizwe n’abantu bitwaje gusa ibibando. Ibi ukaba usanga nta kamaro bigira kuko urinze ikigo nk’uki adashobora kwitabaza ikibando, akaba ariyo mpamvu ibigo by’imari bigiye kujya birindwa n’abashinzwe umutekano bafite imbunda.

Yagize ati: Amabanki hafi ya yose akorera mu Karere ka Muhanga,afite uburinzi bukaze,ariko iyo urebye ibigo by’imali usanga nta na kimwe gifite abarinzi bafite imbunda,iyo mikorere twifuza ko yavaho.

Mutakwasuku yavuze ko amafaranga ibigo by’Imari bibitse ari ay’abanyarwanda ko  agomba kugira umutekano uhagije.

Niyigaba Francois ni umucungamutungo w’agaseke Banki, yavuze ko bagiye gushyikiriza ubuyobozi bw’ikigo iki cyifuzo kugirango bavugane na kompanyi zicunga umutekano, noneho amafaranga y’abaturage acungwe neza.

Niyigaba yavuze ko usibye kuba badafite abarinzi bafite imbunda, bashyizeho icyumba gikomeye kirimo amafaranga umujura atamena mu buryo bworoshye.

Akaba asaba ko leta yagira icyo ikora ngo ababarindira umutekani bagire ingufu. Yagize ati: Twifuza ko leta yakorohereza amakompanyi ashinzwe gucunga umutekano yose akagira uburenganzira bwo gutunga imbunda kuko usanga hari amwe atabyemerewe.

Muri iyi nama bemeranyijwe ko  ibigo by’Imari bizongera guhura mu cyumweru gitaha,aho bazavugana na kompanyi zishinzwe  gucunga umutekano zifite uburenganzira bwo gutunga imbunda, kugirango bagirane amasezerano n’abahagarariye ibigo by’Imari, kugirango abatabifitiye uburenganzira basese amasezerano.

Mu karere ka Muhanga haboneka amabanki 10, Ibigo by’Imari iciriritse 10, ibigo by’umurenge Sacco 12, n’ikigo cy’ umwarimu sacco 1.

Share Button
Leave A Comment