Mushubi: Gukorana n’ibigo by’imari byamugejeje ku iterambere

rwanda_map

Mubirigi Vincent w’imyaka 40 y’amavuko, umuturage w’umuhinzi-mworozi akaba n’umucuruzi wo mu kagari ka Buteteri mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko gahunda ya Leta irangajwe imbere n’umuryango FPR-Inkotanyi ishishikariza abantu gukorana n’ibigo by’imari bakiteza imbere yamugiriye akamaro, kuko intambwe igana mu iterambere amaze gutera ayikesha inguzanyo yahawe.

Ngo nyuma yo gucengerwa no gusobanukirwa n’akamaro k’iyi gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari yatangiye kujya yizigamira amafaranga make make, yamara kugwira ageze ku bihumbi 600 akayaheraho asaba inguzanyo ya miliyoni eshashatu yaguzemo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, iyi nguzanyo ikaba ariwo musingi w’intambwe amaze gutera.

Ati “Naribazaga nti ese nzabona amafaranga gute? Nza kubaza abantu nte ese inzira nanyuramo ni iyihe? Baza kundangira banki y’abaturage ishami rya Musebeya ndajyenda mbitsayo udufaranga dukeya, naboha agatebo nkajyenda nkayabitsayo, nagurisha udushaza nkajyenda nkabitsayo. Njyiye ngujije miliyoni esheshatu barazimpa, nahise nguramo imodoka’’.

Mubirigi akomeza avuga ko biturutse kuri iyi nguzanyo ya miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda yafashe mu mwaka wa 2003, yabashije kugura amashyamba hirya no hino, akaba yarubatse amazu atatu kuri santere ya Mushubi afite agaciro nk’aka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, akabasha kurihira umwana we amashuri n’abandi afasha ndetse n’ubucuruzi bwe bukaba bukomeje.

Ibi byose ngo nta handi byaturutse uretse ku buyobozi bwiza bushishikariza abantu gukora ndetse bukanabereka inzira banyuramo, ngo kuko mbere nta kintu yari yarabashije kugeraho.

Share Button
Leave A Comment