Ngororero: Umubare w’Urubyiruko rukora imishinga yaruteza imbere binyuze munguzanyo uracyari hasi -Alice Bumanzi

Muruzinduko rw’akazi yakoreye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri,2013 Alice Bumanzi, Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Isakazabumenyi mu Ikoranabuhanga yatangarije urubyiruko rwo muri ako karere ko urubyiruko rukora rukanatera imbere arirwo u Rwanda rukeneye.

 Ibyo kugira ngo bigerweho ariko, Bumanzi avuga ko ari uko urubyiruko rwatinyuka kwaka inguzanyo rugakora imishinga yaruteza imbere.  Nyamara Bumanzi avuga ko ikigereranyo cy’urubyiruko rwakoze imishinga, rukayinonosora, rukayishyikiriza ibigo by’imari  kikiri hasi cyane.

Nyuma y’uko bigaragaye ko no mu karere ka Ngororero urubyiruko rutitabira kwaka inguzanyo, icyo kibazo kikaba cyarahagurikije Munezero Alphonsine umukozi wa PNUD n’ abakozi  ba minisiteri y’urubyiruko baganira n’urubyiruko rwo muri zone za Gatumba, Ngororero na Kabaya mu gihe cy’iminsi 3 uhereye kuwa 17 kugera kuwa20 Nzeri 2013.

Umubare w’Urubyiruko rukora imishinga yaruteza imbere binyuze munguzanyo uracyari hasi -Alice Bumanzi

Urubyiruko rurashaka gutera imbere ariko hari abadasobanukiwe no kwaka inguzanyo

Bumanzi avuga ko imibare ubwayo igaragaza ko imishinga myinshi y’urubyiruko itabonye inguzanyo kubera ko itanonosoye cyangwa itiz kuburyo butanga icyizere. Urugero ni nko mu murenge wa Kabaya  aho mu mishinga 46 yageze mu bigo by’imari 14 gusa ariyo yabonye inguzanyo.

Umuyobozi w’amakoperative n’ishoramari mu murenge wa Kabaya bwana Tuyizere Anastase avuga ko ishyirwa mu bikorwa ryo gutanga ingwate ya 75 %  Ikigega cy’Ingwate (BDF) cyemereye urubyiruko ridahwitse kuko usanga nta bwizerane buhari hagati y’ibigo by’imari n’urubyiruko nk’abakiliya.

Impamvu urubyiruko rwo rwagaragaje nuko iyo bajyanye imishinga mu bigo by’imari basanga iriya gahunda ya BDF itazwi. Abakozi b’ibigo by’imari nabo bemeza ko imikoranire yabo na BDF idasobanutse ariko Urubyiruko narwo ngo ntirwitabira gukorana n’ama Banki kubera kwakwa ingwate rutagira.

 Nubwo BDF ifite gahunda yihariye ku rubyiruko n’abagore yo kubatangira 75% by’ingwate bo bakitangira 25%;  ikigaragara nuko iyo bagiye kwaka inguzanyo bafatwa nk’abandi bakiliya basanzwe ibyo bikaba imbogamizi ikomeye kuri bo.

 Ikindi cyagaragajwe ni uko ibigo by’imari iciriritse bitanga inguzanyo iri hasi ugereranije n’iyo urubyiruko rwaka. Hari abaza baka inguzanyo ya miliyoni 4 cyangwa zirenga noneho Sacco ikababwira ko itarenza miliyoni 1. Ikindi ibigo by’imari bitumvikanaho n’urubyiruko nuko usanga konti zarwo zitariho amafaranga cyangwa ngo bigaragare ko hariho kubika no kubikuza (mouvements des comptes).

Urubyiruko rwabashije kwikorera imishinga no gukorana n’amabanki rwo rwashimiwe nka Habumuremyi Prosper washoboye gukorana neza na Banki y’Abaturage ya Kabaya yaka inguzanyo arayihabwa BDF imwishyurira 25% y’umwenda yahawe.  Ubu akaba yishyura neza nta ngorane kubera ubuhinzi bw’ibinyomoro n’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Kabaya.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’abakozi b’amabanki n’urubyiruko hatanzwe ibyifuzo. Twahirwa Jean Pierre uyobora SACCO Jyambere Kabaya  yavuze ko urubyiruko rukwiye kwiga gukorana n’amabanki  ruyashyikiriza imishinga yizwe neza, rwaka inguzanyo iciriritse rushobora kwishyura kandi rugaragaza ya ngwate ya 25%.

Urubyiruko rwumvishijwe ko BDF idakorana n’umuntu ku giti cye ko ahubwo ikorana na banki yiyemeje guha urubyiruko inguzanyo.  Nk’uko byavuzwe na hakizimana Fulgence ukuriye urubyiruko mu murenge wa Kabaya Urubyiruko rwiyemeje kunonosora imishinga bakoze babifashijwemo n’abashinzwe amakoperativeb akabahuza n’ibigo by’imari bakabona inguzanyo bitabagoye. Biyemeje kandi kuguza amafaranga bafitiye ubushobozi bwo kwishyura bityo impungenge  amabanki afite zikavaho.

Share Button
Leave A Comment