Nyabihu: Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Isoko y’amajyambere ya Mukamira bavuga ko kudakorana nayo ari ukwivutsa kugera ku iterambere

Isoko y’Amajyambere ni SACCO y’umurenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu. Tuganira na bamwe mu banyamuryango bakoranye n’iyi SACCO bavuga ko kuva itangiye mu mwaka wa 2009 mu kwezi kwa Nzeri yatumye bagera ku iterambere rirambye,ari nayo mpamvu bemeza ko kudakorana nayo ari ukunyagwa zigahera.

Twagirumukiza Elie, ni umwe mu banyamuryango bayo banatangiranye nayo. Intera ishimishije agezeho avuga ko ayikesha gukorana nayo. Avuga kandi ko yari umuntu wo hasi wacuruzaga ibigori abizererana muri gare, ariko SACCO imaze kujyaho ubuyobozi bubashishikariza gukorana nayo bubabwira ko aribwo bazagera ku iterambere rirambye.

Nyuma yo kubibashishikariza Twagirumukiza avuga ko yahise abyumva vuba atangirana n’iyi SACCO. Mu myaka igera kuri itatu iyi SACCO imaze, avuga ko yayungukiyeho byinshi. Avuga ko yafashe inguzanyo muri yo agereranyije n’urwego yari ariho akagenda yishyura neza, none ubu akaba ageze ku rwego rushimishije.

Nyuma yo kubanza gufata inguzanyo y’ibihumbi 500 yishyuye neza, yaje gufata iya miliyoni imwe nayo ayishyura neza. Ubu acuruza butike ndetse n’imyaka. Kuva yakorana na SACCO, amaze kubaka inzu aha agaciro ka miliyoni n’igice ndetse n’ubucuruzi bwe buragenda neza. Abasha kandi gukemura ibibazo by’umuryango we nta mbogamizi. Akaba aboneraho gushishikariza abandi gukorana na SACCO.

Ibyiza bya SACCO kandi bigarukwaho na Mukamuzima Chantal,uvuga ko kuva yakorana na SACCO byatumye amaze kugura ikibanza mu mugi wa Musanze ndetse akaba amaze kugura n’inka 3. Ibi akaba abikesha imikoranire myiza afitanye na SACCO ya Mukamira kuva yatangira,nyuma yo gufatamo inguzanyo ya miliyoni 1,akayikoresha ikaba yaramuviriyemo ibyo byose kandi akaba amaze no kwiishyura iyi nguzanyo,asigajemo ibihumbi 200 gusa.

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Isoko y’amajyambere ya Mukamira bavuga ko kudakorana nayo ari ukwivutsa kugera ku iterambereInyubako ya SACCO ya Mukamira n’ibikoresho birimo byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri miliyoni 33,bikaba byarakozwe n’abanyamuryango

Gukorana na SACCO akaba aribyo buri wese ashishikarizwa mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye. Abanyamuryango 4956 ba SACCO ya Mukamira bakaba bamaze kugera ku ntera ishimishije kugeza ubu,kuko biyujurije inyubako SACCO yabo izakoreramo ndetse bagashyiramo n’ibikoresho, byose bitwaye miliyoni zikabakaba 33 nk’uko Nsingize Elie umuyobozi wayo yabidutangarije. Iyi nyubako ikaba yaratashywe kuri uyu wa 20 Nzeri 2013.

Share Button
Leave A Comment