Nyabihu: Kuba imirenge yose ifite inyubako za SACCO kandi zisobanutse hari icyo bivuze ku iterambere no kuzamura imyumvire yo kuzigama

Kuba imirenge yose ifite inyubako za SACCO kandi zisobanutse hari icyo bivuze ku iterambere  no kuzamura imyumvire yo kuzigamaKuba abaturage baragize uruhare rukomeye mu kwiyubakira inyubako za SACCO, hari icyo bivuze gikomeye mu myumvire yabo yo gushaka gukorana n’ibigo by’imari, kuzigama no kugira umutekano usesuye w’amafaranga yabo

Kuba imirenge yose y’akarere ka Nyabihu yifitiye inyubako za SACCO zisobanutse zubatswe abaturage babigizemo uruhare, hari icyo bivuze kinini mu iterambere nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela.

Angela avuga ko abaturage bitabiriye umuco wo kuzigama aho kubika amafaranga yabo mu ngo akaba yahahurira n’ibindi bibazo,ikindi kandi byanazamuye cyane imyumvire yo gukorana n’ibigo by’imari iciriritse,ku buryo usanga abaturage bakorana na SACCO cyane.

Yongeraho ko binyuze mu gukorana na SACCO,babitsa babikuza ;banaboneraho no gusaba inguzanyo ari benshi bityo bagashyira mu bikorwa imishinga yabo ibafasha kwiteza imbere. Ibi bikaba bituma bagenda barushaho kugera ku iterambere kandi banarushaho gutinyuka mu gushora imari no gukorana n’ibigo by’imari bafashe inguzanyo,bakagenda bishyura.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba buri murenge ufite inyubako ya SACCO isobanutse yo gukoreramo,abanyamuryango bagizemo uruhare runini mu iyubakwa ryazo, bigaragaza cyane imyumvire bafite mu bijyanye no kuzigama kandi bakazigama ahantu heza hasobanutse,hari umutekano usesuye w’amafaranga yabo.

Bamwe mu baturage twaganiriye biganjemo abagore,bavuga ko SACCO nk’ibigo by’imari iciriritse byabegerejwe,ari imwe mu nzira zatumye bagera ku iterambere. Umwe mu bagore bo mu murenge wa Kabatwa twaganiriye,avuga ko nyuma yo kuba umunyamuryango wa SACCO agakorana nayo,yavuye ku rugero rw’amafaranga ibihumbi 300 yakoreshaga mu bucuruzi bw’ibirayi,agera ku rugero rwa miliyoni 2.

Ibi akaba abikesha gukorana na SACCO,binyuze mu nguzanyo yagiye ahabwa kandi akazishyura neza. Yongeraho ko ubu afatanya n’umugabo we kuzamura iterambere ry’urugo rwabo. Ubu bakaba bagemura I Kigali ibirayi kandi barabashije no kubaka ahantu heza ho kuba.

Uyu mugore kimwe n’abandi baturage batari bake bagannye SACCO mu karere ka Nyabihu,usanga bafite ishusho nziza y’iterambere ry’imiryango yabo bitewe no gukorana na SACCO. Mu majwi aranguruye ku nama bagira abandi,bavuga ko ari ukugana SACCO bagakorana kuko ibyiza byayo mu iterambere ry’umuturage ari ntagereranywa.

Kugeza ubu,benshi bakorana na SACCO kandi zikabafasha no kubona inguzanyo zabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo,bityo bakarushaho kwiteza imbere. Abataritabira gukorana nazo bakaba babishishikarizwa.

Share Button
Leave A Comment