Nyamasheke: SACCO ya Rangiro yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye asaga miliyoni 55

SACCO ya Rangiro yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye asaga miliyoni 55

Koperative Umurenge SACCO ya Rangiro mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/09/2013 yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye miliyoni zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rangiro bwishimira iki gikorwa kandi bugatangaza ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye kandi bukemeza ko ahari ubushake n’ubufatanye, ubushobozi buboneka nta nkomyi.

Iyi nyubako ya Koperative “SACCO WISIGARA Rangiro” yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 55, ibihumbi 174 n’amafaranga 850.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SACCO Rangiro, Ruhumuriza Nathanaël yagaragaje ko mbere y’uko iyi SACCO yubakwa, byari ingorane ku baturage b’umurenge wa Rangiro kugira ngo babashe kubona aho babitsa amafaranga yabo kubera ko muri aka gace nta yindi banki n’imwe yahabaga, bityo kugira ngo umuturage abashe kujya kubitsa amafaranga ye muri Banki y’abaturage/Ishami rya Kibogora, bikaba byarasabaga kujya ahitwa mu i Tyazo mu murenge wa Kanjongo, harimo ibirometero 35 kandi bikaba byarasabaga amafaranga y’urugendo agera ku bihumbi 18 by’amanyarwanda (kugenda no kugaruka). Aha bikumvikana ko byagoraga abaturage kuko abafite amafaranga atari menshi cyane ntibashoboraga kujya kuri banki.

Nk’uko byagaragajwe muri ibi birori byo gutaha SACCO ya Rangiro, ngo mbere y’uko abaturage bo muri uyu murenge babona SACCO bahunikaga amafaranga mu nzu zabo, abandi bakayataba ku buryo ngo hari n’ayaboraga. Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO akaba yahamije ibi avuga ko ibyo babibonye ubwo iyi SACCO yatangiraga kuko hari abaturage bazanye amafaranga yari yaratangiye kwangirika.

Ruhumuriza ndetse n’abandi banyamuryango ba “Wisigara Rangiro SACCO” yishimira ko iyi SACCO yaje kuba igisubizo ku iterambere ry’abaturage bo muri uyu murenge wa Rangiro kuko binyuze mu nguzanyo itanga, abaturage bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragarira abandi, nk’uko aba baturage babitanzemo ubuhamya mu birori byo gutaha iyi SACCO.

Umwe muri aba baturage ni umugore witwa Uwamahoro Valerie wagaragaje ko yagujije amafaranga muri iyi SACCO akabasha kubaka inzu ishobora gucumbikira abantu batandukanye bakorera muri uyu murenge ariko baturutse ahandi.

Avuga kuri iyi nyubako batashye, yagaragaje ko abanyamuryango b’iyi SACCO bifuje ko amafaranga yabo yabikwa ahantu hatanga umutekano ku mafaranga yabo kandi koko habereye ikigo cy’imari gisobanutse, ari na yo batashye kuri uyu wa 26/09/2013.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abanyamuryango ba SACCO ya Rangiro igikorwa cy’indashyikirwa bigejejeho biyuzuriza inyubako y’igorofa kandi abashimira ubufatanye bwabaranze muri iki gikorwa.

Habyarimana yabwiye Abanyerangiro ko iki gikorwa gikwiriye kubabera isomo ry’uko ahari ubufatanye byose bishoboka kuko nta muntu umwe muri bo wari gushobora kubaka iyo SACCO ariko ko nyuma yo kwishyira hamwe, babashije kwigeza kuri iki gikorwa gitangarirwa na benshi bageze muri uyu murenge w’icyaro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke kandi akaba yasabye aba banyamuryango ba SACCO ya Rangiro ko barushaho gukangurira abandi baturage kwitabira gukorana n’iyi SACCO kugira ngo babashe kwizigamira no kwaka inguzanyo zibateza imbere.

Mu gihe cy’imyaka 4 imaze itangiye, SACCO ya Rangiro igeze ku mutungo usaga miliyoni 187 n’ibuhumbi 818 by’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ifite abanyamuryango 5528 bangana na 77.1% by’abaturage bo mu murenge wa Rangiro bafite imyaka yo gukorana na banki.

Iyi SACCO kandi ikaba ifite irindi shami (Guichet mobile) riri mu kagari ka Banda muri uyu murenge, hagamijwe korohereza abaturage uburyo bwo kuzigama no kugera ku nguzanyo.

Share Button
Leave A Comment