Nyanza: Ngo nta mirenge SACCO n’amabanki bizongera kurindishwa ibibando

Mu kiganiro Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 26/09/2013 mu cyumba cy’inama cy’ako karere yatangaje ko nyuma y’ubujura bwitwaje intwaro bwagaragaye hirya no hino mu tundi turere, bafite ingamba zo kutazongera kurindisha ibibando amafaranga y’abaturage babona ari uko biyushye akuya.

 Ngo nta mirenge SACCO n’amabanki bizongera kurindishwa ibibando

Akarere ka Nyanza karizeza abaturage umutekano w’amafaranga yabo abitse mu mabanki

Ibi Murenzi Abdallah yabitangaje nyuma y’uko abajijwe n’abanyamakuru icyo biteguye gukora kugira ngo umutekano w’amafaranga abitswe mu bigo by’imali n’amabanki yo mu karere ka Nyanza arusheho gucungwa neza atigabijwe n’abajura bitwaje intwaro bagiye bayatera imigwi ndetse na bamwe mu bakozi bahakora bakanahasiga ubuzima.

Asubiza iby’icyo kibazo cy’umunyamakuru yagize ati: “Ndamara impungenge abaturage bose muri rusange babitsa mu mirenge SACCO n’andi mabanki ko kuva tariki 1/010/2013 nta bibando bizongera kuba byifashishwa mu burinzi bw’amafaranga yabo”.

Yakomeje avuga ko ubu bamaze kuvugana n’ibigo byazobereye mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo hifashijwe intwaro ngo ibyo bikaba bitandukanye n’ibibando byakoreshwaga mu kurinda aho amafaranga y’abaturage abitse mu mirenge SACCO n’ahandi.

Mu gihe ubu buryo bushya bwo kurinda amafaranga y’abaturage hifashishijwe intwaro buzaba butangiye gukoreshwa mu karere ka Nyanza ngo bene Ngango akabo kazaba kashobotse.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yanabatangarije ko mu mwaka w’ingengo y’imali y’umwaka wa 2014-2015 ko nabo bazaba bakorera mu nyubako nziza igezweho itandukanye n’iyo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ubu bukoreramo aho usanga nta bwinyagamburiro bw’abakozi mu biro.

Muri rusange abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’akarere ka Nyanza ndetse n’ubw’ikipe ya Rayon Sport yishingiwe n’aka karere maze asubiza ko buri kimwe cyose kiri mu murongo ukwiye.

Iki kiganiro umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagiranye n’abanyamakuru cyabanjirijwe n’umunsi wo kumurikira abaturage ibyagezweho bishamikiye kuri gahunda enye za guverinema y’u Rwanda aribyo guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera.

Ku rwego rw’igihugu ubwo tariki 13/09/2013 hagaragazwaga amanota uturere twagize mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 akarere ka Nyanza kashyizwe mu cyiciro cya kabiri cy’abafite amanota ari hagati ya 94% kugeza kuri 95% aribyo byerekana ko aho kajya ari heza muri gahunda y’iterambere rirambye.

Share Button
Leave A Comment