Rulindo: Imirenge sacco mu rugamba rwo gucunga umutekano w’amafranga y’abaturage.

Imirenge sacco mu rugamba rwo gucunga umutekano w’amafranga y’abaturage

Mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’iyibwa ry’amafaranga yo mu mirenge sacco,abayobozi ba za sacco mu karere ka Rulindo  bahuriye  mu nama kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/9/2013,ngo bashakire hamwe uburyo bakaza imicungire y’umutekano w’amafranga y’abaturage

Muri iyi nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubw’ingabo,abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse bagaragaje impungenge bafite z’umutekano w’amafaranga.

Ngo kuko  ahenshi usanga uburinzi buhari buba budafite imbaraga, ku buryo wakwizera ko umutakano uhagije.

Mukarutabana Christine umucunga mutungo wa sacco shyorongi ,avuga ko bitewe n’aho iyi sacco yubatse ,bigaragara ko nta mutekano uhagije ifite,kandi ko kuba bajyana amafaranga ku mamoto cyangwa mu mataxi voiture  nta musekirite bafite,nabyo ngo  basanga  biteye impungenge.

Akavuga ko iki kintu kizabafasha kuruhuka mu mutwe ngo kuko umutekano w’amafranga y’abaturage wabateraga impungenge.

Yagize ati”ntago natuzaga kubera amafranga y’abaturage,hari ubwo kugendana amafranga mu ntoki nta n’umusekirite rwose ,byanteraga ubwoba.Iyo nyafite nunva nta mutekano nfite mu mutima.Ariko ubwo iyi gahunda yo gushyiraho abasekirite bazajya baba bafite n’ibikoresho byo kurinda umutekano bizadufasha ,kandi bifashe n’abaturage ba nyirayo.”

Ndayambaje Emmanuel ushinzwe amakoperative mu karere ka Rulindo,yatangaje ko basanze ari byiza ko sacco zashyiraho ingamba zihamye mu micungire y’amafranga y’abaturage baba babitse.

Yavuze kandi ko kuba bagiye gushyiraho ingamba zo kwicungira umutekano w’amafranga,bagashyiraho uburinzi bufite ingufu, bizatuma hatabaho ubujura bwo kuyiba.Ikindi ngo ni uko n’abakiriya ba sacco bazarushaho kuzigirira icyizere.

Yagize ati ”Twashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’amafranga yo muri  za sacco, kuko twifuza gukumira icyaha cy’ubujura kitaraba. Ibi bizatuma n’abaturage barushaho kugira icyizere cy’amafranga yabo.”

Avuga kandi ko ubusanzwe nta kibazo cyo kwiba sacco by’ubujura bwibisha intwaro,cyari cyaboneka mu karere ka Rulindo,ngo ahubwo usanga ari  abakozi ba sacco bagiye baziba.

Umuyobozi  w’akarere wungirje ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,akaba yasabye abayobozi ba sacco ,ko ikibazo cy’umutekano w’amafranga y’abaturage barushaho kukigira icyabo,bayacungira umutekano.

Share Button
Leave A Comment