RUSIZI: Urubyiruko rurasabwa kwitoza gukorana n’ibigo by’imari

Urubyiruko rurasabwa kwitoza gukorana n’ibigo by’imari

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rufite imishinga itandukanye rwasuwe n’itsinda rya minisiteri y’umuco n’urubyiriko mu rwego rwo kubakangurira kwegera ibigo by’imari biciriritse kugirango batangire gukorana nabyo hagamijwe gushaka uko babona inguzanyo zikabafasha kwagura ibikorwa byabo biteza imbere

Ibyo kandi ngo bizabafasha gutangira gushyira mubikorwa imishinga yabo bagaragaje itandukanye irimo iy’ubworozi , ubuhinzi , ubucuruzi nibindi, umuhuza bikorwa w’umushinga wa Joint youth program, Desire Gatete uturutse muri minisiteri  y’umuco n’urubyiruko ,ari nawe wari uhagarariye iri tsinda yasabye urubyiruko rwo muri aka karere kutitinya baharanira kwiteza imbere dore ko ngo na Leta ibashigikiye.

Uru rubyiruko narwo muri rusange ruratangaza ko rudateze gusubiza inyuma intambwe rumaze gutera kuko ngo bamaze kubona ko Leta igenda ibitaho mu kubashigikira mubikorwa byabo kuko ngo bagenda babona inkunga zitandukanye zibafasha mu mishanga yabo itandukanye.

Mu karere ka Rusizi imishinga y’urubyiruko yemewe kandi ikaba iri gukurikiranywa kugirango izabone inguzanyo ndetse n’inkunga mugihe bishoboka, ibarirwa mu 100 kugeza ubu ibikorwa byabo bikaba byaratangiye kandi ngo bifite umurongo w’icyerekezo cyiza cyiganisha abasore n’inkumi mu iterambere.

Share Button
Leave A Comment