SACCO zatoje abaturage umuco wo kwizigamira no gukoresha inguzanyo

SACCO zatoje abaturage umuco wo kwizigamira no gukoresha inguzanyo

SACCO y’Umurenge wa Gakenke “Kungahara-Gakenke”.

SACCO zigitangira, zakoreraga mu bukode, abakozi bazo bahembwa na Leta  ariko uyu munsi hafi ya zose ziyubakiye inyubako nziza zikoreramo zigeze ku no rwego rwo kwihembera abakozi. Iki  kikaba ari ikimenyetso ko zirimo gutera imbere ku rwego rushimishije.

Abaturage bitabiriye gukorana na SACCO batubwiye ko SACCO zabafashije kugira umuco wo kwizigamira no gukorana n’ibgo by’imari kugira ngo biteze imbere.

Rwabulindi Anastase  agira ati: “SACCO, icyo yadufashije yatumye umuntu abasha kubona ukuntu yizigamira aho kugira ngo  uyafate bayakwibe cyangwa uyannywere, ejo ubure icyo wiyambisha, SACCO ni ko kamaro idufitiye.”

Manirakiza Emmanuel amaze amezi umunani akorana na SACCO, yemeza ko azizigamira akagura moto. Ati: “Njyewe nsanzwe ndi umunyonzi ariko muri iyi minsi nabonye categorie. Niyo mapamvu naganye SACCO nzabitse bazangurize ngure moto.”

Ubwizigamire n’inguzanyo bituma  SACCO zitera imbere zibona amafaranga yo kuguriza abayigana bakayungukira. Imisanzu y’abanyamuryango hamwe n’inyungu zavuye mu nguzanyo, SACCO –Kungahara –Gakenke  yabashije kwiyubakira inzu yayo ikoreramo  yuzuye muri uyu mwaka itwaye miliyoni zisaga gato 25.

Cyuzuzo Viviane, Umucungamari wa SACCO y’Umurenge wa Gakenke yemeza  ko SACCO irimo gutera imbere ndetse n’abanyamuryango ubwabo. Ngo gutanga inguzanyo neza n’abanyamuryango bakishyura neza ni byo bizatuma ikomeza gutera imbere.

Mu magambo ye agira ati: “Nta handi ubushobozi buva, buva mu banyamuryango ni ukuvuga ngo  iyo dutanga inguzanyo duteza imbere abanyamuryango bacu ariko na SACCO hari inyungu igenda ikuramo.

Izo nyungu ni zo zituma SACCO ubwayo ibasha gutera imbere tukaba tubona ko tuzakomeza kwihembera abakazi nidukomeza gutanga inguzanyo neza  tukaziha abanyamuryango bakushaho kuba inyangamuganyo bakazigarura…”

Abantu 250 bahawe inguzanyo zijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi n’ubucuruzi. SACCO-Kungahara Gakenke ifite ubwizigamire bungana na miliyoni 76 n’imari shingiro ya miliyoni  13.

Share Button
Leave A Comment